Advertising

“Ndagarutse nyuma y’ibibazo by’ubuzima” ! Celine Dion

14/06/2024 11:46

Umuhanzikazi Celine Dion wakunzwe n’abatari bake Celine Dion , yatangaje ko agiye kugaruka muri muzika nyuma y’uburwayi bwa ‘Stiff Person Syndrome’ bwari bwugarije ubuzima bwe.

Celine Dion yahise ateguza abafana be igitaramo azakorera mu Mujyi wa ‘Las Vegas’ atitaye ku ndwara amaranye igiye yanatumye ahagarika ibitaramo bizenguruka Isi yari yateguye.Muri 2022 nibwo Celine Dion w’imyaka 56 , yatangarije Isi yose ko yafashwe n’uburwayi bwa Siff Person Syndrome , ubu burwayi bwatumye umubiri we , ibice bimwe na bimwe bihagarara gukora.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, icyo gihe yatangaje ko ijwi rye naryo ryahise rigenda ku buryo atari bubashe gushobora kuririmba.Ati:”Byari gake ariko bibangamye” Abwira BBC. Kuri we ngo yumvaga nta mpamvu yo guhagarika ibyo bitaramo cyakora, uko iminsi yagendaga, akomeza guhatiriza ijwi birangira abihagaritse.

Agitangira gufata imiti y’uburwayi bwe no kwiyitaho.Celine Dion yatanze icyizere ati:”Ijwi ryanjye nzongera ndisubirane, Natengiye kuryitaho mu gihe gishize.Rero ijwi ryanjye riri kwitabwaho nk’uko ubyumva ubu tuvugana,.Tumaze igihe twita kuri iki gitaramo kubera ko ngiye kugaruka”.

Yakomeje agira ati:”Ngiye kugaruka ku rubyiniro , nubwo ntazi ngo ni ryari, ariko mu nyizere, nzaririmba nshyire ijwi hejuru”.Celine Dion , yagaragaje ko yagerageje guhisha uburwayi bwe igihe kinini ati:”Nagombaga kubuhisha , nagombaga kugerageza kuba intwari.Nabaye umuganga, nafashije umugabo wanjye arwaye.Nagombaga kurinda abana banjye , nkita ku mpano yanjye.Nkumva umubiri wanjye urimo kunsiga,nkategereza inzozi zanjye”.

Celine Dion , yagiye akundwa n’ingeri zose ndetse n’indirimbo ze zigakoreshwa ahantu hatandukanye.Uyu muhanzi yahaye icyizere abafana be ko ashobora kongera kugaruka mu gitaramo yavuze ko cyabera i Las Vegas.

Previous Story

Ibyiza n’ibibi byo kwambara imyambaro y’imbere ku bagabo n’abagore

Next Story

Marina yakoze mu nganzo ataaka umusore yihebeye – VIDEO

Latest from Imyidagaduro

Go toTop