Advertising

Naomi w’imyaka 54 yarikoroje nyuma yo kujya ku mazi yambaye bikini

16/07/2024 23:02

Umunyamideli wamamaye cyane, Naomi Campbell, yongeye kuri koroza nyuma yaho agiye ku mazi akifotoza yambaye utwenda tugaragaza umubiri we wose, kandi mu byukuri abantu bari baziko ashaje atabikora.

Naomi w’imyaka 54, ibi yabikoze ubwo yari yagiye i Biza kurya ubuzima ku mazi arikumwe n’inshuti ze, ndetse nazo zibyamamare muri sinema.Naomi Campbell and Michelle Rodriguez in bikinis.

Ubusanzwe mu myaka yashize, |Naomi yamamaye ku isi hose nk’umumurika mideli wambere, kugeza naho baje kumwita umwamikazi w’imideri.

Naomi ubwo yari ari i Biza, yari ari kumwe n’abarimo umuhanzi ukomeye Usher na Leonardo DiCaprio, umunyabigwi mu gukina filime.Naomi Campbell in a gold bikini.

Ibi biruhuko byo muri Ibiza byaje nyuma y’uko Campbell yari amaze iminsi yitabiriye ibirori bya Paris Haute Couture Fashion Week, aho yari yaserukanye imyambaro igezweho ndetse akaba ari umpwe mu basusurukije abantu bamurika imideri muri icyo kirori.

Nubwo Naomi afite imyaka myinshi, ariko akomeza kwerekana ko imyaka ari imibare ndetse agakomeza kwereka abakunzi be ko akiri uwambere mu mwuga we.Naomi Campbell in a gold bikini.

 

Previous Story

Ibyamamare bitandukanye bitsimbaraye kuri Barack Obama

Next Story

Bivura kurangiza vuba! Dore ibyo utari uzi ku gikorwa cyo gusomana byimbitse

Latest from Imyidagaduro

Go toTop