“Namuterese Imyaka 3 yaranyanze anyemereye Tubana hashize imyaka 13” Ubuhamya bwa Masamba washatse umugore abantu batangarira.

27/03/2023 11:25

Inkuru z’urukundo rwa Jack na Rose , Romeo na Juliet Boni Na cride Na Prince Kid Na Elissa ziri mu nkuru zakoze abantu ku mutima bituma bemera ko urukundo rushobora kuba rubaho n’ubwo haba hari abashidikanya bakanemeza ko nta Rukundo rukibaho.

Uyu munsi habonetse Umugabo n’umugore bongeye kwibutsa abantu ko urukundo nyarwo rubaho biciye m’ubuhamya batambukije kuri Televiziyo.

BYIRINGIRO Massamba Theogene amaze imyaka ibiri( 2 yrs) arushinze na IRADUKUNDA Joyeuse. Mu buhamya bwe yagarutse k’unkuru y’urukundo rwamwuzuye igituza rukamukambakamba mu mu buri bikarangira rujyeze mu mitsi y’umutima. Icyo gihe Masamba yigaga mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa 2. Ati” sinzabyibagirwa nigaga mu wa kabiri maze uwo mwaka ngiye kubona mbona haje abanyeshuri bashya muwa 1 (abaruru) inkuru ikwira ikigo cyose ko haje kwiga utwana twiza.

Icyo gihe nakiniraga ikipe y’ikigo ndi umunyezama mwiza, Rero nari maze igihe numva nshaka umukunzi uzajya umba hafi tugiye muri siporo nk’abandi ba sitari bose bo mu kigo. Ubwo umugoroba waje kugera batubwira kujya muri Etide aho niho naje kubonana n’umugore tubana ubu, icyo hari 2008.

Turi muri Etide numvise abana bari gusakuriza inyuma yacu mbindukiye ngo mbabuze gusakuza, Nahise mbona umwana w’umukobwa ariko ukiri muto ufite ubwiza buhuje n’ubwo nifuzaga, Icyo gihe mbita nanajyenda nsoza ibyo gukora etide ngo njye gushaka uko natangira kumutereta.

Namubwiye ko mukunda amara icyumweru ataransubiza icyo gihe ubwoba bwari bwinshi ariko birangira ambwiye YEGO. Umwaka ukurikiyeho ahita ajya ku kindi Kigo hashira imyaka 2 twaraburanye yarananyanze. Nyuma nza kumva inkuru yaho asengera njyayo turabonana ndongera mubwira ko nkimukunda , We ambwira ko ibyo gukundana ntabyo akirimo.

Icyo gihe byansabye Imyaka itatu(3) ngo yongere kumbwira ko ankunda.”

Masamba avuga ko ntawundi muntu yigeze abona mwiza mu mico nka IRADUKUNDA JOYEUSE. Ati”Bwa mbere mubona namukundiye ubwiza pe, ariko najyeze aho ntifuza kumutakaza kubera imico ye”.

Iyi “couple” Yamaze imyaka 13 yose bakundana bategereje kuzagira ubushobozi bakabana nk’umugabo n’umugore kuko bose byabasabye kurangiza ayisubumbuye na kaminuza ngo baboneka akazi katuma babona ubushobozi bwo kubana. Ubukwe bwabo bwabaye 12.12.2020 babana hashize imyaka 13 m’Urukundo. Bafitanye umwana umwe w’umukobwa batuye i kigali Mu Rwanda.Ngayo nguko abavuga ko urukundo Rutakibaho musigeho ahubwo na mwe mushake abo muha amarangamutima yanyu.



Umwanditsi: Emmanuel Habumugisha shalom.

Advertising

Previous Story

Nkorera amafaranga mu buriri bwanjye ntarinze gusohoka hanze, Ndi Umugore mwiza ” Iheme Nancy ukora akazi ko kwicruza no gukina filime”

Next Story

“Mfite imyaka 33 kandi ndacyari isugi rwose , ntegereje uzaba umugabo wanjye ngo ariwe nzaha ubusugi bwanjye” ! Ikuzungerezi Favour Oma’

Latest from Imyidagaduro

Go toTop