Advertising

Nkorera amafaranga mu buriri bwanjye ntarinze gusohoka hanze, Ndi Umugore mwiza ” Iheme Nancy ukora akazi ko kwicruza no gukina filime”

03/27/23 10:1 AM

Ntihamenyerewe ko umuntu ukora akazi ko kwicuruza abyiyemerera ndetse bikamutera ishema, ariko muri iki gihugu cya Nigeria bo si uko babyumva dore ko uyu witwa’Iheme Nancy’ we yabishyize ku rubuga rwe rwa Instagram akabyemerera abamukurikira ko akorera amafaranga ku buriri bwe.

Umukinnyi uzwi cyane wa Nollywood aho ni mu gihugu cya Nigeria, Iheme Nancy, akoresheje urubuga rwe rwa Instagram kugirango asubize kuri ‘ troll’ wamushinjaga ko abaho ubuzima bwimpimbano benshi bita ‘fake life’ biba bishatse kuvuga ko ari umuntu wiyerekana nk’umutunzi nyaramara atari ko bimeze.


Ibi byabaye nyuma y’uko yari aherutse gushyira hanze amashusho ye hanze abara amadorari. yashyize posite”post” ku rubuga rwe rwa Instagram atangariza abamukurikira ko yinjiza amafaranga mu buriri bwe adakandagiye hanze y’inzu ye.

yerekanye ko ari umugore mwiza kandi ko akwiye ibintu byiza byose mu buzima. Yasabye ‘troll’ kureka gutekereza ko abaho ubuzima bw’impimbano, avuga ko adashobora no kubaho ubuzima bw’impimbano kuko we ibyo akora abyemera.

Mu magambo yavuze kuri post ye kuri Instagram, yagize ati: “Ninjiza amafaranga ku buriri bwanjye ntakandagiye hanze, ndi umugore mwiza nanjye nkwiriye ubuzima bwiza, Hagarika icyo gitekerezo cyo kubaho ubuzima bw’impimbano.Sinshobora no kubaho ubuzima bw’impimbano; Ndi umunyakuri kuri ibyo.”



Previous Story

Amafoto (10) atangaje ahishe byinshi yabiciye bigacika mu cy’umweru gishize

Next Story

“Namuterese Imyaka 3 yaranyanze anyemereye Tubana hashize imyaka 13” Ubuhamya bwa Masamba washatse umugore abantu batangarira.

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop