“Mfite imyaka 33 kandi ndacyari isugi rwose , ntegereje uzaba umugabo wanjye ngo ariwe nzaha ubusugi bwanjye” ! Ikuzungerezi Favour Oma’

27/03/2023 14:35

Benshi bibaza ko bidashoboka nyamara uyu mugore we yavuze ko yabishoboye ndetse ahamyako kugeza ubu ategereje Bwana ukwiriye , cyangwa umugabo we wanyawe azaha ubuzima bwe n’ubusugi bwe.

Umukinnyi wa filime muri Nollywood ndetse akaba n’umwanditsi wa filime, ‘Favour Oma’ yerekanye impamvu nyamukuru yatuma atigera aryamana n’umugabo uwo ari we wese kugeza agize imyaka 33 y’amavuko.
https://www.youtube.com/watch?v=o69f9onM0PI&t=13s
Nk’uko tubikesha ‘Leadership news’, Favour Oma yavuze mu kiganiro cyihariye (exclusive interview) ko kimwe mu bintu byinshi abantu batazi ari uko atigeze aryamana n’umuntu uwo ari we wese mu myaka 33 ishize y’ubuzima bwe, ahamya ko yari ategereje umugabo umukwiye.

Yakomeje agaragaza ko yashoboye kurwanya igitutu cy’abayobozi ba filime bakunze kumuhatira kuryamana na bo mbere yo kumuha uruhare rwo gukora muri izi nganda.Ati: “Ntabwo naryamanye n’umugabo uwo ari we wese kuva mu myaka 33 ishize kuko ntegereje ”Bwana ukwiye”(“Mr right).Haribazwa umugabo wa nyawe yaba ategereje utaba yarabonetse muri iyo myaka 33 yose,ariko bitewe nuko azwi cyane biragoye ko yahisha umuntu bari kumwe mu rukundo.

Ese wowe wemera ko umukobwa yagira imyaka 33 akiri isugi nk’uko uyu twagarutseho muri iyi nkuru yabitangaje? Urukundo rw’ubu rwemeza bamwe ko rutakibaho bigatuma bishora munzira mbi zirimo n’ubusambanyi.Uyu mwari yabaye kimomo kuko we yemeje ko incuro yasabwe gusambana n’abayobozi ba filime atigeze yemera kandi avuga ko intego mu buzima yazigezeho.

Nshuti basomyi bubahwa, mwibuke gutanga ibitekerezo byanyu hasi aho kandi munasangire ibi n’bakunzi banyu, inkuru nziza, izitangaje, iz’ubwenge n’izindi nyinshi ni hano wazisanga.
https://www.youtube.com/watch?v=o69f9onM0PI&t=13s

Advertising

Previous Story

“Namuterese Imyaka 3 yaranyanze anyemereye Tubana hashize imyaka 13” Ubuhamya bwa Masamba washatse umugore abantu batangarira.

Next Story

Umwarimu yasabye gatanya ashinja umugore kumukurura ubugabo bwehafi kubuca

Latest from Imyidagaduro

Go toTop