Iyi nkuru ahari urayifata nk’idasanzwe gusa iragaragaza urukundo rwabaye hagati y’umukobwa n’umuturanyi we kugeza ubwo babanye.Igira kuri iyi nkuru twaguteguriye.
Inkuru y’urukundo rwabo itangira ubwo Armiliat Aineamaani umutekenisiye yahuraga na Brenda Chemashak umucungamutungo kuri St John.Aha ni ku rusengero yakoragaho nk’umutobozi.Ubwo bombi bahuraga bwambere barashimanye ariko bemeranya ko bagomba gufashanya buri wese akabaho kubera undi, bakajya bafasha muri byose.
Ubwo iminsi yagiye ikomeza gutambuka barakundanye umubano wabo urazamuka cyane kuburyo budasanzwe.Uyu musore yaragize ati:”Iteka nahoraga nifuza kuzarongora umukobwa uzi integer nke zanjye kandi nkaba mukunda cyane.Burya mwabantu mwe kurongora umuntu usanzwe ari inshuti yawe nibyiza kuko agufasha kuzuza amasezerano wihaye muri wowe akakurinda imitima ihagaze”.
Uyu musore yakomeje avuga ko kuba yarashakanye na Brenda aricyo kintu cyiza cyamubayeho mubuzima bwe nyuma yo kuba yarabyawe akavuka.Muri make yemeza ko nyuma yababyeyi be , Brenda ariwe ukurikira.Ati:”Brenda ni inshuti yanjye kandi ntabwo nigeze nifuza kumuhomba habe nagato rwose.Uyu mukobwa yaranyumvaga akumva n’intege nke zanjye, akanyitaho , mumpano zanjye no mu byo nakoraga yaramfashije cyane nicyo nita integer nke kuko mukazi kanjye yamfashije kurenza abandi bose.Muri make uyu niwe mugore nifuzaga”.
ESE URUKUNDO RW’ABA BOMBI RWATANGIYE GUTE? RWATANGIYE RYARI ?
Mu mwaka wa 2018, nibwo bahuye ubwo bari baturanye, aba bombi bamaraga igihe cyose bari kumwe, basangira ndetse baganira basabana.Aho bari batiye muri Kampala muri Uganda ahazwi nka Bweyogere bose bari bamaze kubamenya.Uku kugumana nk’abaturanyi byatumye urukundo rwabo rwubaka urukuta rukomeye cyane, Umusore agera aho yifuza ko Brenda adakomeza kumubera inshuti ahubwo amubera umugore.
Uyu mukobwa we yagiza ati:”Njye natangiye kumenya ko urukundo rwe rutandukanye kuko kuva nari nahura nawe nabayeho mu buzima butandukanye cyane ndetse nabaye umunyamugisha cyane.Uyu musore niwe watumye mva mubu ‘single’ ngira uwo nkundana nawe”.
Aba bombo bari abakirisitu basenga Imana cyane kandi bayubaha cyane maze biza no kubafasha kuza guhana isezerano ryo kubana akaramata barasezerana babyereka inshuti n’abavandimwe.
ESE BYAGENZE GUTE KUGIRA NGO UMUSORE AMUSABE KO YAMUBERA UMUGORE ?
Brenda we yatekerezaga ko bazanabana ubuziraherezo kuko yabonaga urukundo rwabo rutandukanye cyane kurenza ahandi yigeze ajya cyangwa yageze.Brenda yizeraga ko urukundo rwabo ruzagera kure cyane.Umusore nawe aho yabaga ari kwari ugusaba umuryango wa Brenda ko bamuha uwo yihebeye ariko bigahera mu mutima kugeza ubwo yatoboye akamusaba maze bakamumuha , hagakurikiraho ubukwe bwabo bwari butangaje cyane.
MU BUKWE BWABO.
Tariki 7/7/2021 nibwo bakoze ubukwe, bashyingirirwa kuri St John Church mu Mujyi wa Kampala maze abashyitsi barenga 100 barabutaha.Nyuma yo gushakana urugo rwabo rumeze neza ndetse ntanicyo babuze.Nkabasomyi bacu niba mwifuza ko iyi nkuru ikomeza, mutwandikire ahatangirwa ibitekerezo.
Src: Monitor.co.ug