Cruz yagaragaje ko ntawe ukwiriye kuvuga nabi Mutesi Jolly yitsa kumashusho ye arikuvuga kuri Prince Kid

22/10/2023 20:20

 

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA CRUZ

Uyu mukobwa wo mu karere ka Rubavu,  Cruz yagarutse ku myanzuro yafashwe mu rubanza Prince Kid yaregwagamo, abonera umwanya wo kugaragaza  ko Mutesi Jolly ibyo yakoze bifite ishingiro.

 

 

Mu kiganiro uyu mukobwa yagiranye na Kwizera kuri Shene ya YouTube yitwa KJ TV Rwanda, uyu mukobwa nibwo yashyize hanze amashusho ya Mutesi Jolly avuga ko byari ngombwa ko avugira abakobwa kuko abenshi baba badafite kivugira.

 

 

Cruz

Ayo mashusho yari amashusho ya Mutesi Jolly, aho yari mu kiganiro yagiranye na Irene Murindahabi muri the choice ubwo bari mu itangwa ry’ibihembo bya The choice awards ndetse uyu Mutesi Jolly yari ahatanye mu kiciro cya Influencer of the year ndetse igikombe birangira agitwaye abarimo Rock Kimomo.

 

 

 

Muri icyo kiganiro Mutesi Jolly yumvikana avuga ko Prince Kid yamwirukanye mu bashinzwe cyangwa mu kanama nkemura mpa ka Miss Rwanda, yongeraho ko ngo Miss Rwanda ari akarima ka Prince Kid bityo yirukanwe, icyakora avuga ko ntaho yamushyira nubwo yamwirakunye akwiye gutuza. Muri icyo kiganiro kandi Irene avuga ko ngo Mutesi Jolly yirukanwe muri Miss Rwanda ariko akazana Miss East Africa, ibyo nabyo Mutesi Jolly arabyemera ko ariko bimeze avuga ko rero Kid akwiye gutuza.

 

 

Uyu mukobwa kandi yagarutse ku myanzuro yafashwe n’urukiko rukuru, aho kid yakatiwe imyaka 5. Uyu mukobwa avuga ko kuba yarakatiwe ubwo ari uko hari ibimenyetso bifatika bimushinja ndetse aboneraho umwanya wo gusabira Prince Kid amasengesho ngo kuko amasengesho ya benshi akora.

 

Yongeyeho ko kandi abantu badakwiye gutuka Mutesi Jolly kuko we yaharaniye uburenganzira ku mukobwa, bityo abantu bajye bumva ibintu neza. Yavuze ko bakwiye gusengera Prince Kid asabirwa imbabazi ku Mana ibyaha yakoze cyane ko urukiko rukuru rwabimuhamije ku mugaragaro bityo abantu nibafate umwanya bamusengere aho gutuka Mutesi Jolly.

 

https://www.youtube.com/watch?v=OkUmjmUiDbQ

Source: KJ TV Rwanda

Advertising

Previous Story

Minisitiri w’urubyiruko yasabye Bruce Melodie na The Ben gutegura igitaramo cyabo bombi akebura abakomeje kubahanganisha muri muzika

Next Story

Umwana w’amezi 11 gusa akomeje kuvugisha benshi kubera isura afite y’abantu bakuru

Latest from Imyidagaduro

Go toTop