Minisitiri w’urubyiruko DR Utumatwishima Abdallah , yasabye abanyamakuru kurekera guhanganisha Bruce na Ben, avuga ko aribo beza umuziki Nyarwanda ufite.Gusa abasaba gutegura igitaramo cyabo bombi.
Nyuma y’ibihembo bya Trace Awards , Dr.Utumatwishima Abdalla , yagaragaje ko guhanganisha aba bahanzi bombi ari amakosa , kuko ari bo bahanzi beza umuziki Nyarwanda ufite.Mu magambo ye yagize ati:”Nubwo bishobora kuba byazamura #vibes za weekend nyuma ya #TraceAwardsRwanda2023 : -Guhanganisha Ben na Melodie, si sawa. -Spaces na za Youtube zizana urwango ni bibi. ❤️Aba basani bombi ni mu beza cyane u #Rwanda rufite. ✍🏿 Ahubwo badupangire #2 Men show vuba aha. #RwoT”.
The Ben na Bruce Melodie ni bamwe mu bahanzi baririmbye mu gitaramo cya Trace Awards, aho Bruce Melodie , yaririmbye indirimbo yafatanyije na Shaggy ,mu gihe The Ben yaririmbanye na SIMBA indirimbo ‘WHY’.The Ben ntabwo yigeze agira icyo avuga ko ku ihanganishwa rye na Bruce Melodie , mu gihe Bruce we yavuze ko babahuje yamuha isomo rya muzika ariko yemeza ko ari mukuru we ndetse ko amwubaha.
Nubwo bishobora kuba byazamura #vibes za weekend nyuma ya #TraceAwardsRwanda2023 :
-Guhanganisha Ben na Melodie, si sawa.
-Spaces na za Youtube zizana urwango
ni bibi.
❤️Aba basani bombi ni mu beza cyane u #Rwanda rufite.✍🏿 Ahubwo badupangire #2 Men show vuba aha. #RwoT pic.twitter.com/4u29LJl37S
— UTUMATWISHIMA (@jnabdallah) October 22, 2023