Minisitiri w’urubyiruko yasabye Bruce Melodie na The Ben gutegura igitaramo cyabo bombi akebura abakomeje kubahanganisha muri muzika

22/10/2023 19:35

Minisitiri w’urubyiruko DR Utumatwishima  Abdallah , yasabye abanyamakuru kurekera guhanganisha Bruce na Ben, avuga ko aribo beza umuziki Nyarwanda ufite.Gusa abasaba gutegura igitaramo cyabo bombi.

 

 

Nyuma y’ibihembo bya Trace Awards , Dr.Utumatwishima Abdalla , yagaragaje ko guhanganisha aba bahanzi bombi ari amakosa , kuko ari bo bahanzi beza umuziki Nyarwanda ufite.Mu magambo ye yagize ati:”Nubwo bishobora kuba byazamura  #vibes za weekend nyuma ya #TraceAwardsRwanda2023 : -Guhanganisha Ben na Melodie, si sawa. -Spaces na za Youtube zizana urwango ni  bibi. ❤️Aba basani bombi ni mu beza cyane u #Rwanda rufite. ✍🏿 Ahubwo badupangire  #2 Men show vuba aha. #RwoT”.

 

 

The Ben na Bruce Melodie ni bamwe mu bahanzi baririmbye mu gitaramo cya Trace Awards, aho Bruce Melodie , yaririmbye indirimbo yafatanyije na Shaggy ,mu gihe The Ben yaririmbanye na SIMBA indirimbo ‘WHY’.The Ben ntabwo yigeze agira icyo avuga ko ku ihanganishwa rye na Bruce Melodie , mu gihe Bruce we yavuze ko babahuje yamuha isomo rya muzika ariko yemeza ko ari mukuru we ndetse ko amwubaha.

Advertising

Previous Story

Bwiza yakabije inzozi ze zo guhura na Perezida wa Repubulika Paul Kagame amubwira ko amukunda

Next Story

Cruz yagaragaje ko ntawe ukwiriye kuvuga nabi Mutesi Jolly yitsa kumashusho ye arikuvuga kuri Prince Kid

Latest from Imyidagaduro

Go toTop