Umwana w’amezi 11 gusa akomeje kuvugisha benshi kubera isura afite y’abantu bakuru

22/10/2023 21:04

Ubundi ubusanzwe umwana ukiri muto aba afite isura y’abana ku buryo buri wese aba abibona. Ni ibintu byoroshye kureba umuntu mu maso ugahita umenya ko uwo muntu ari muto cyangwa ari mukuru mbese ni ukuvuga ngo isura yawe ishobora kugaragaza imyaka yawe cyangwa ikigereranyo kimyaka urimo batiriwe bakubaza. Ariho hahandi uhura n’umugabo ukamwita muzehe mbese kuko ubibona mu maso ko akuze cyane kuburyo akwiye kuba muzehe cyangwa umusaza.

 

 

 

Gusa siko bimeze kuri uyu mwana w’umuhungu w’amezi 11. Uyu mwana aratangaje kuburyo abantu Bose hirya no hino ku isi bakomeje kumutangarira. Kumezi ye 11 gusa uyu mwana uramureba ukabona arashaje cyane ukabona ari nk’umugabo w’imyaka 70 hafi aho cyane ko uyu mwana yatangiye kumera favore zimwe zubwanwa abenshi mwita ngo ni ikiroso.

 

 

Uyu mwana ukomeje gutangaza benshi bavuga ko afite imisemburo myinshi mu mubiri we ituma akura vuba mu buryo bwihuse kuko afite umusatsi nkuwabantu bakuze kandi akiri muto cyane. Ikindi amaso ye uburyo agaragara umurebye ubona Ari amaso yabantu bakuze sibyo gusa kandi uyu mwana yatangiye kumera ubwanwa. Ibaze umwana ucyambara pampa ndetse akaba akiri ku ibere ndetse akaba atavuga ariko akaba agaragara nkumuntu ukuze cyane.

 

 

 

Mu mashusho yanyujije hirya no hino ku mbugankoranyambaga uyu mwana w’umuhungu yagaragayemo ndetse berekana uburyo uyu mwana atangaje. Abakoresha imbugankoranyamaga hirya no hino bakomeje gutangazwa n’uyu mwana bibaza niba Koko bibaho cyangwa Ari ukubeshya cyane ko uyu mwana agaragara nkukuze Kandi nta n’umwaka afite.

 

Umwanditsi: Byukuri Dominique

 

Source: ghpage.com

Advertising

Previous Story

Cruz yagaragaje ko ntawe ukwiriye kuvuga nabi Mutesi Jolly yitsa kumashusho ye arikuvuga kuri Prince Kid

Next Story

Bwambere Ndimbati na Fridaus bicaranye baraganira nyuma y’imyaka ibiri badacana uwaka

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop