Mu isantere ya Byangabo mu Murenge wa Busogo, Akarere ka Musanze, haravugwa urupfu rw’umusore w’imyaka 18 witwa Tuyambaze, wagonzwe n’imodoka agapfa, ubwo yirukaga agerageza gutorokana telefoni yari amaze kwambura umuntu ayimushikuje.
Hari saa moya z’umugoroba wo ku wa Mbere tariki 15 Gicurasi 2023, ubwo umugenzi yari muri taxi muri Gare yo mu isantere ya Byangabo, akibwa telefonr ye.
Ngo uwo musore yamucunze ikirahure cy’imodoka gifunguye, anyuzamo ukuboko ashikuza uwo mugenzi telefone ariruka, mu gihe yambukaga umuhanda agwa mu mudoka yavaga i Musanze yerekeza i Nyabihu, ahasiga ubuzima nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busogo, Ndayambaje Karima Augustin, yabitangarije Kigali Today.
Yagize ati “Ni byo yashikuje umuntu wari muri taxi telefoni, ahita yirukanka, yambutse umuhanda akubitana n’imodoka yatambukaga iramugonga, arapfa”.
Polisi yahageze isanga uwo musore agihumeka, itanga ubufasha bwo kumugeza kwa muganga, ubwo bari mu nzira berekeza mu Kigo Nderabuzima cya Gataraga, yahise apfa.Gitifu Ndayambaje yagize ubutumwa atanga, agira ati “Tuzakomeza gushishikariza abantu kureka imirimo mibi, bakure amaboko mu mifuka bakore”.
Src: kigalitoday