Muri 2024 abahanzi b’i Rubavu barasabwa kwegura isuka n’igitiyo bakicarana n’ubuyobozi

26/12/2023 19:09

Umunyarwanda niwe wagize ati:” Isuka ibagata ubushuti ni akarenge”. Aha yashakaga kugaragaza ko kuba inshuti n’umuntu bisaba kwigomwa ukamusura umusanze mu rugo rwe.Ese bizagenda bite abahanzi bo mu Karere ka Rubavu nibava mu rugo bakajya mu bikorwa rusange bya Leta ?

 

Abakora imyidagaduro mu Karere ka Rubavu 95% bavuga ko batereranywe n’Akarere , 5% gasigaye bo ntabwo bita ku mpano zabo bamaze kwiheba.Nyuma yo kwicarana na bamwe mu bamenyereye imyidagaduro y’aka Karere tugakora ubusesenguzi byaje kugaragara ko umuhanzi cyangwa undi ukeneye gutera imbere bizamusaba kwegera ubuyobozi.

Iyo habaye ibikorwa bihuza imbaga nyamwinshi [ Ubukangurambaga n’ibindi ] akenshi hazanwa abahanzi bo hanze ya Rubavu by’umwihariko bakava mu Mujyi wa Kigali. Kwicarana n’abayobozi, bakajya mu bikorwa rusange bizafasha iki abanyempano.

Mu biganiro byagiye bihuza itangazamakuru n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu , ntabwo twahemye kubariza abavandimwe b’abahanzi ariko igisubizo kikaba kimwe.Ati:” Abahanzi ni bishyire hamwe bakore itsinda bazaze basabe ubufasha , cyangwa baze dukorane nk’abandi bafatanyabikorwa bose”.

Ku ruhande rw’ahanzi bo bakagira bati:” Mu Karere kacu ntabwo duhabwa umwanya, ntabwo duhura nabo, ntituzi abadushinzwe mu Karere , baradutereranye niyo mpamvu natwe dukora ibyo dushaka”.

Nyuma y’ibyo byose, abafite impano bashaka kugira aho bigeza, uyu mwaka wa 2024 bizabasaba kujya babyuka kare k’umunsi w’umuganda,… , bagatwara isuka , igitiyo … bakajya gufatanya n’ubuyobozi , abaturage n’izindi nzego.

Ibi bizatuma babamenya nabo babone umwanya wo kwigaragaza no kuganira n’abo bashaka na cyane ko bazaba bahuriye hamwe n’abafite Ibyo bakeneye.

Umuhanzi wo mu Karere ka Rubavu cyangwa undi ufite impano utekereza ko yapfukiranwe nawe ashobora kuzasaba umwanya nyuma y’igikorwa rusange akigaragaza.Ibi byose ni amahirwe azatuma bicara ku ntebe imwe n’abo bavuga ko batabafasha nabo bakavuga ko batabazi.

Kudahuza kw’abahanzi n’ubuyobozi byateje izihe ngaruka ?

Urugero rwa hafi ni mu bukangurambaga bwo Kwirinda SIDA aho hagombaga gutambutswa ubutumwa nyuma hakaririmba umuhanzi waributururuke mu Mujyi wa Kigali.Uyu muhanzi byarangiye ataje, abari bategereje gutarama bataha batishimye.

Ibi byagaragaje Akarere nabi ku ruhande rw’abanyabirori kuko batari bubashe gusobanukirwa imikoranire y’Akarere n’umufanyabikorwa.Iyo haza gushyirwa ho umuhanzi wo muri aka Karere byari bworohere impande zose kuko Akarere kazabigira ibyako nyuma yo kwigaragaza kw’abahanzi mu buryo twavuze haraguru.

Abahanzi benshi bavuye muri muzika , abanyempano bazivamo bamwe baba abacuruzi nyamara atari uko banze ibyo bakiraga atari n’uko aho bagiye hari ikiriyo ahubwo ari amaburakindi.

Akarere ka Rubavu gafite gahunda ya Rubavu Nziza. Abanyempano bashobora kuzagira amahirwe yo kuba bakwamamaza Akarere kabo binyuze kuri cya gitiyo n’isuka byabinjije mu muganda.

 

Uyu mwaka wa 2024 ni umukoro ukomeye kuri buri wese wiyita umuhanzi na cyane ko ari umwaka uzabamo amatora y’umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu kwezi kwa 7.

Advertising

Previous Story

Kwa Beyonce hafashwe n’inkongi y’umuriro

Next Story

Umukobwa w’imyaka 24 w’umuganga yavuze ko nta musore umutereta kandi ari mwiza bigatuma abaho yigunze

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop