Umukobwa w’imyaka 24 w’umuganga yavuze ko nta musore umutereta kandi ari mwiza bigatuma abaho yigunze

26/12/2023 19:23

Inkuru ikomeje kuvugisha benshi ku mbugankoranyambaga ni iyi nkuru y’uyu mukobwa w’umuganga ukiri muto ariko utari muto cyane kuko afite imyaka 24 y’amavuko ariko akaba avuga ko abasore batajya bamutereta ndetse ko abayeho wenyine arambiwe kuba wenyine.

 

 

Uyu mukobwa w’imyaka 24 avuga ko kuva mu mwaka wa 2019 nta mukunzi afite ndetse ko nta n’umusore uraza kumutereta, ni ukuvuga ngo imyaka ibaye ine nta mukunzi afite  ahamya ko arambiwe kuba wenyine yigunze nta rurukundo yumva.

 

 

Mu butumwa burimo agahinda yanyujije ku mbugankoranyambaga, yagize ati “ mfite imyaka 24, ndi mwiza bisanzwe, nkaba ndi umuganga, ariko sinumva impamvu abasore batanyibonamo ngo banterete!!”

 

 

Mu gushyira amarangamutima ye yo kuba abayeho wenyine mu kwigunga, uyu mukobwa yagaragaje ko nta musore umutereta kandi ari umukobwa mwiza umeze neza ndetse ifite akazi kameze neza bityo atumva neza impamvu abasore batamukunda.

 

 

Icyakora abakoresha imbugankoranyamaga bakomeje kumuhumuriza bamubwira ko ntarirarenga ko azabona Umusore umukunda bityo ko ngo adakwiye kwiheba ngo akureye amaso.

Birakwiye ko umukobwa agaragaza ko abayeho wenyine ? Ese byatuma abasore bamushaka cyangwa bimutesha agaciro ?

 

Advertising

Previous Story

Muri 2024 abahanzi b’i Rubavu barasabwa kwegura isuka n’igitiyo bakicarana n’ubuyobozi

Next Story

Rayvanny yahishuye ko yakeneshejwe n’amafaranga yishyuye Diamond Platnumz

Latest from HANZE

Go toTop