Kwa Beyonce hafashwe n’inkongi y’umuriro

26/12/2023 17:32

Urugo Beyonce yakuriyemo ruherereye ahitwa i Houston , Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwafashwe n’inkongi y’umuriro kuri Noheli tariki 25 Ukuboza 2023.

 

Muri uyu Mujyi niho Beyonce yakuriye.Muri uru rugo bivugwa ko hatewe n’umuriro ahagana saa Sita z’Ijoro cyakora bagatabaza inzego zibishinzwe zigatabara ritararenga kubera ko umuriro wari wafashe umuduko udasanzwe babona udashobora kwihagarika.

Ubwo ibi byabaga muri iyi nzu Beyonce yakuriyemo, abatuyemo batanze amakuru Saa Munane z’ijoro ubwo bari bamaze guhunga no guhungisha bimwe mu bintu byabo.Ubwo abashinzwe kwita ku nkongi muri Amerika bahageraga , bahise bazimya inzu yose itarakongoka nk’uko NBC News  ibitangaza.

 

Umuyobozi w’Akarere witwa Justin Barners yagize ati:”Bakoze akazi gakomeye, …..Nukuri twari dutangiye kurwara kubera umuriro”.Kugeza ubu ntabwo icyateye inkongi cyari cyamenyekana  kuko hagirwa iperereza ryimbitse.

Iyi nzu , yaguzwe n’umuryango wa Beyonce mu 1982, bayigura amadorari ibihumbi 64.Bayibayemo kugeza ubwo Beyonce yuzuzaga imyaka 5 y’amavuko babona kwimuka.Iyi nzu baje kuyigurisha mu mwaka w’ 1986 mbere y’uko umuvandimwe wa Beyonce avuka.

N’ubwo yatanzwe ariko benshi mu bafana n’abakunzi ba Beyonce baracyayibona mu ishusho y’uyu muhanzikazi.Ubwo yari mu bitaramo ‘Renaissance Tour’ yarahanyuze ahafata ifoto.

Advertising

Previous Story

Asake uzwi nka Mr Money yisukishije Amadorari

Next Story

Muri 2024 abahanzi b’i Rubavu barasabwa kwegura isuka n’igitiyo bakicarana n’ubuyobozi

Latest from Imyidagaduro

Go toTop