Mungire Inama : Nkundana n’abakobwa 6 icyarimwe bose barankunda nabuze uwo mpitamo nkakorana nawe ubukwe kandi mfite urukundo pe

25/09/2023 19:38

Umusore wakunzwe n’abakobwa bagera kuri 6 bose ariko akaba ariwe watangiye kubakunda akabasaba n’urukundo yabuze aho ahera ahakanira bamwe muri bo kugira ngo ashyingirwe n’umwe dore ko avuga ko ageze igihe cyo gukora ubukwe.

 

 

Agaragaza ko urukundo rwamugize inganzwa agakunda abo adashobora kuyobora , yavuze ko abyicuza ariko ko nyuma yo kubyicuza n’ubundi yisanga murungabangabo rwo kutabona igisubizo.Yagize ati:” Ndi umusore mwiza w’ibigango ,mfite akazi ariko ntabwo kabasha kumfasha gutunga abakobwa batandatu bose.Nabakunze mu ibanga ntaziko bazankunda cyane ndetse nanjye nkabakunda none ubu nabuze amahitamo.

 

 

Batatu twariganye , bose nabakundiraga rimwe ariko ntabyo bazi kugeza turangije turakomeza turakundana na cyane ko nishukaga ko ntacyo nzabura kubera ko bahari ndetse nkigana n’abandi.Ubwo rero ndangije kwiga aho nagiye gukora nahasanze abandi bakobwa babiri turakundana undi niwe wankunze, ubwo mbangize 6 gutyo.Nakomeje kwirengagiza icyo kibazo kugeza n’ubwo akazi kamfanaga kubera kubitaho kandi nkaba ntashobora gufata umwanzuro ngo mbahakanira cyangwa ngo nerure nkunde umwe.

 

 

Kugeza ubu rero ngeze igihe pe kandi aba bakobwa ndeba hano bose barakunda kandi ndashaka gushaka umugore nkakora umuryango.Muri bose ntanumwe nateye inda , bose baraho tubanye neza barankunda , niyo hagize ubimenya ko nkunda undi, arituriza akandeka gusa akambwira ko ankunda none ndikwibaza icyo nakora mu ngire inama namwe”.

 

 

N’ubwo uyu musore arimo kugisha inama nawe hari abo ushobora kuba uzi bafite iki kibazo.Urasabwa kubagira inama ndetse n’abo uzi bakunda abakobwa barenze umwe ukabasaba kubareka bakabagabanya kuko igihe kitabwira umugenzi .

Niba nawe ufite ikibazo ukaba wifuza kutigisha inama , nyura kuri numero yacu ya Watsapp utwandikire cyangwa unyure ahatangirwa ibitekerezo.

Advertising

Previous Story

Uburanga n’ikimero bya Angel Smith wari umuramyi ku ishuri yarangiza amashuri agatangira kwambara utujipo duto akitera n’ibirungo

Next Story

Nigeria : Umukobwa yabenze umusore bakundanaga amuhoye ko yananiwe kumubonera Miliyoni 10 zo kwisohokana wenyine

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop