Nigeria : Umukobwa yabenze umusore bakundanaga amuhoye ko yananiwe kumubonera Miliyoni 10 zo kwisohokana wenyine

26/09/2023 08:42

Umusore ari mu gahinda gakomeye nyuma yo kubengwa n’umukobwa amuhoye kwanga umuha amafaranga agera kuri Miliyoni 10 N kugira ngo abashe kwisohokana wenyine kubera gutinya ko yamushyira mu gihombo cy’akazi ke.

 

 

Iyi nkuru yaje itunguranye kuri uyu musore nyuma y’uko urukundo rwe, umukobwa wamutwaye umutima, yamusabaga amafaranga menshi anyuze kuri watsapp , umusore akananirwa kuyamuha.Uyu mukobwa yasabye uyu musore Miliyoni 10 z’Amafaranga akoreshwa mu Gihugu cya Nigeria, maze umusore ntiyayabona ngo ayamuhe na cyane ko ngo yari ayo kwisohokana.

 

 

Nk’uko bigaragazwa n’ibiganiro byabo kuri watsapp turabasangiza hasi, uyu mukobwa ngo yari afite inzozi zo gusohokera ahantu wenyine akamahara agahe, ari nabyo byatumye atekereza gusaba uwo bakundana amafaranga , umusore atazuyaje akamubwira ntamafaranga angana gutyo afite.

 

 

 

Mu burakari bwinshi, uyu mukobwa ngo yahamagaye , uyu musore amunenga cyane amushinja kutabasha kuzuza inshingano ze kuwo bakundana, agaragaza ko ari inshingano z’umusore bakundana gutanga amafaranga kumukobwa mu gihe ashatse gusohokera ahantu runaka hamahitamo ye by’umwihariko mu gihe uwo mukobwa yabonye ko nabagenzi be bajya basohoka.

 

 

 

Uyu musore yakomeje kugaragariza uyu mukobwa ko , icyo bakwiriye gukora ari ugushora amafaranga muri ‘Business’ y’umusore aho kuyatakaza mu gutemberera ahantu hahenze.Uyu musore utigeze avugwa amazina , yabwiye umukunzi we ko umunsi bamaze gushyingirwa bazagira amahirwe menshi yo gusohokana bombi, maze uyu mukobwa avuga ko arangije umubano bari bafitanye kubera ko yananiwe kumuhaamafaranga yifuzaga.

 

 

 

Muri iki kiganiro cyabo bombi, uyu mukobwa yagaragaje amazina y’abandi basore ngo bari biteguye kumuha amafaranga yo kwisohokana.Uyu mukobwa yari yabwiye umukunzi we ko ngo abandi basohoka kandi nawe akaba yari yifuza gusohokera ahantu azamara icyumweru.

 

Advertising

Previous Story

Mungire Inama : Nkundana n’abakobwa 6 icyarimwe bose barankunda nabuze uwo mpitamo nkakorana nawe ubukwe kandi mfite urukundo pe

Next Story

Diamond Platnumz yaririye kurubyiniro yingingira Zuchu kuzakomeza kumukunda

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop