Advertising

Mukura VS yahize gutwara igikombe

14/08/2024 06:49

Kuri uyu wa 12 Kanama 2024, ikipe ya Mukura VS yakoze umusangiro bise “Umugoroba w’Imihigo’ birekana abakinnyi bashya , abayobozi bagira icyo basezeranya ikipe.

Ni umusangiro wabaye ku mugoba wo kuri uyu wa mbere aho abakinnyi , abatoza n’abayobozi ba Mukura Victory Sport Et Loisirs baganiriye ,barasangira mu gikorwa ngaruka mwaka cyitwa “Umugoroba w’Imihigo” aho berekana abakinnyi bashya bagahiga ndetse n’abasanzwe bagahiga.

Abayobozi bakiriye abakinnyi bashya baje muri Mukura muri uyu mwaka w’imikino wa 2024-2025 , maze abatoza n’abakinnyi bahigira imbere y’ubuyobozi ko uyu mwaka w’imikino wa 2024/2025 ikipe ya Mukura Victory Sport et Loisirs igomba gutwara igikombe kimwe muri bibiri bikinirwa mu Rwanda ( ROL or Peace Cup).

Abayobozi bijeje abakinnyi n’abatoza ko ntacyo bazababurana yaba mu buryo bw’amikoro ndetse n’ibitekerezo. Aha ni naho hanatangarijwe aba Captain ba Equipe.

UKO ABAYOBOZI B’ABANDI BAKINNYI BAKURIKIRANA.

4th Captain : IRADUKUNDA Elie Tatou
3rd Captain:Vincent Adams
2nd Captain: Muvandimwe JMV
1st Captain: Sebwato Nicolas

Tariki 12 Kanama 2024, Mukura VS izakina na Gasogi United umukino wa mbere wa Shampiyona. Iyi kipe yasabye abafana kuzaza ari benshi.

Previous Story

Amavubi aritegura imikino y’igikombe cya Afurika

Next Story

Shakib Cham yavuze impamvu adashobora kubyarana na Zari Hassan

Latest from Imyidagaduro

Go toTop