Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Ukwakira ni bwo uwitwa Ntigurirwa Ezechiel ufite imyaka 21 y’amavuko yafatiwe mu cyuho amaze kwiba mudasobwa (Laptop).
Iyo mudasobwa yafatanywe nayo ni iyo mu rugo rwa Sinzabakwira Leonard ufite imyaka 53 y’amavuko mu Mudugudu wa Nyarucyamu III mu Kagali ka Gahogo mu Murenge wa Nyamabuye, mu Karere ka Muhanga.
Abaturanyi baho bavuga ko uyu Ntigurirwa Ezechiel mu masaha ya saa mbiri z’igitondo, aribwo yinjiye mu rugo rwa Sinzabakwira Leonard yuriye urugo, maze yinjira mu nzu ahingukira ku mufuka urimo amakara arawusohora, arangije asubiramo afata mudasobwa, akiyisohokana, akaba ari bwo yahise afatirwa muri urwo rugo ashaka kurira aho yanyuze ku rugo ngo asohokanye iyo mashini.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yemeje aya makuru, avuga ko Ntigurirwa Ezechiel wafatiwe mu cyuho yiba agafatanwa imashini (laptop HP), afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ishami rya Muhanga, iperereza rikaba ryatangiye gukorwa.
Ati: “Ni byo koko uyu munsi tariki 30 Ukwakira 2024, mu ma saa tatu z’igitondo mu Karere ka Muhanga mu Kagali ka Gahogo mu Mudugudu wa Nyarucyamu ya gatatu mu Murenge wa Nyamabuye, Polisi igendeye ku makuru yahawe, Ntigurirwa Ezechiel w’imyaka 21 yafatiwe mu cyuho ari kwiba mu rugo rw’umuturage, afite yamaze gufata amakara angana n’ibilo 20 na mudasobwa laptop HP 302, ubu akaba afungiye kuri Polisi Sitasiyo ya Nyamabuye, mu Karere ka Muhanga mu gihe iperereza rikomeje.”
SP Habiyaremye akomeza ashimira abaturage ku bafatanye na Polisi mu gutanga amakuru ku gihe, uyu akabasha gufatwa, anavuga ko ashishikariza n’abandi batabikora kujya batangira amakuru ku gihe, mu rwego rwo kugira ngo hakumirwe ibyaha bitaraba.
Isoko: Imvaho Nshya