Diamante na Young Grace bagaragaye mu myambaro bajyanishije.
Uyu muraperikazi udakeruka indirimbo yongeye kugaragara mu mafoto n’umukobwa we.Nyuma yo gushyira hanze aya mafoto bishimiye na benshi.
Young Grace ni umuhanzi wo mu Karere ka Rubavu, gusa wimuriye ibikorwa by’umuziki we mu Mujyi wa Kigali.Uyu mukobwa ni umwe mu bahanzi beza u Rwanda rufite kandi watangiye gukora umuziki kera.
Muri aya mafoto Young Grace yashakaga kwamamaza Mama Lao Shop icuruza imyenda n’ibitambara bidondwamo imyenda dore ko bari bambaye umwambaro w’imbere wanditseho Young Grace.Aya mafoto kandi yayafashwe na musaza we.