Perezida Kagame yizeje Abanyarwanda ko umutekano w’Igihugu cyabo ari nta makemwa ndetse ko nta n’igishobora k’uwutokoza n’ubwo hari amagambo amaze iminsi avugwa n’ababyifuza.
Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yagize ati:”Ntimugatinye ibitumbaraye hari igihe biba birimo ubusa”.Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabigarutseho mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Mutarama 2024.
Mbere yo kwinjira muri iyi ngingo Umukuru w’Igihugu yabanje kwibutsa Abanyarwanda ko nta kiruta Igihugu cyabo ariko ko hari abashaka kungukira mu kugisebya. Yagize ati:
“Uru Rwanda rwacu n’aho tuvuye n’aho dushaka kujya, mbere na mbere bikwiye kuba bishingiye mu Banyarwanda mu mitima yacu, kugira ngo ubigereho ntabwo ukora ibintu […] aha mu Rwanda ntabwo mucumbitse, ni iwanyu, gukora ibintu udakoza ibirenge hasi ngo ‘ejo ntawamenya’ […] ntawamenya se ahandi uzamenya ni hehe?, ahandi uzajya ntuvuge ngo ntawamenya ni hehe?”
Yavuze ko abagenda basebya u Rwanda ndetse bamwe bagahunga aho bagenda barusebya ariko ko na bo byagiye binduka.
https://www.youtube.com/watch?v=RtvjNzQF9mI
Iyi nkuru twayikoze twafashije iyakozwe na Radio/tv10