Ngi izi indwara zikomoka ku ntekerezo mbi kandi zikirengagizwa

23/01/2024 17:30

Kugira urwango, ishyari, umujinya, bishobora gutuma habaho kudahuza k’utugingo dusohora imyanda kandi dukwirakwiza ibikenewe mu mubiri no kwakira intungamubiri. Batwita « Glandes endocrines » (Imvubura z’imbere mu mubiri).

 

Iyo izi ngeso mbi zimaze gutesha inzira izi ngingo bita glandes endocrines, gahunda yose y’umubiri, buri rugingo rukigenga, aho ni ho rembo ry’indwara zikurikira (Guide de Formation Personnelle) : 1) Igicuri 2) Gupfusha urugingo rumwe rushinzwe kunukirwa cyangwa kumva, kureba, gukabakabwa, kuryoherwa 3) Umubabaro n’umunaniro udashira, ukurikirwa n’ibi bikurikira :

 

– Kuryama ntusinzire – Kubura umutuzo – Kurakazwa n’ubusa – Kwibaza uko uzabaho – Ijwi rikakaye ririmo ikizizi – Intimba ituma abantu badakora imirimo yabo, bakiyumvamo umunaniro uhereye bakibyuka – Bishobora kukuzanira ibyo wari ushoboye, amaherezo iyi ndwara ishobora no gutera kwiyahura. Bene abo bafashishwa Vitamini C.

 

4) Guhagarika gahunda k’umugabane wa mbere w’umubiri : bitewe n’ubwonko bita Moelle épinière (Umusokoro wo mu ruti rw’umugongo) bushinzwe gahunda y’umuvuduko n’imikorere y’imitsi yumva, inyama, ingingo zihina kandi zigahinura. Inyunganizi ni Vitamini B. Ubwo bwonko buhereye mu gikanu bukamanuka mu ruti rw’umugongo.

 

5) Kwifata nabi : – Bigizwe n’intekerezo ngufi – Ubwenge butareba kure – Gutinda kuvuga – Kwirengagiza inshingano – Ubunenganenzi – Kutabana neza n’abandi – Isuku mbi n’imitekerereze mibi, no gufatwa n’indwara mu buryo bworoshye.

 

6) Kubura igikuriro ku mwana – Gutuma atagenda vuba – Kugira impungenge zo guhagarara – Gutinda kuvuga no kutumva neza – Kunanirwa kurya – Kudashobora kwiyambika Mu magambo make, ntacyo ashobora kwimarira. Ubugoryi butera abana kunanirwa ishuri, iyo bamaze kuba bakuru mu bitekerezo ngo birangirize amakene. Bene abo ubafashisha Vitamini A. Ngiyo ingorane abana bandurira ku babyeyi babo iyo batemeye kugendera mu bukristo.

 

7) Ibisazi Izi ndwara zose, mu bwonko ni ho zisibanira. Ni cyo gituma umutwe ari rwo rugingo rushinzwe izindi ngingo zose. Umutwe ni ikigega cy’ubwonko, na bwo kandi bushinzwe gahunda yose igenewe umubiri. Ni imashini yibyarira imbaraga zinyuranye kandi bikanyura mu nzira nyinshi.

Ni cyo gituma umuntu urwaye mu ntekerezo arangwa n’ibimenyetso bikurikira : intimba, kunanirwa inshingano yari asanzwe ashoboye, kudakunda abandi, gukunda kwigaya, no kuribwa mu gituza. Izo mpagarara zo mu bwenge zishobora no kugera no mu migabane yindi y’umubiri, bishobora no gutera indwara y’umutima. Burya intekerezo zidatuje zibuza amahoro ingingo zose z’umubiri.

 

Guhagarika umutima gushobora kwanduza : – Amaraso – Kugatera igifu – Umwijima – Ibinya mu maboko no mu maguru – Isereri – Rubagimpande Reka tugerageze gusobanura zimwe mu ndwara zizanwa n’iyo mpamvu. Turabanza tuvuge ibitera benshi guhangayika (Huide de formation personnelle). Docteur Boisier yaragenzuye asanga amaraso y’abantu bafite amahoro y’umutima agenda neza, kabone n’ubwo baba batangiye gusaza. Ati : Kandi cyane cyane amaraso agenda neza aboneka ku birabura (les Noirs), kuko atari kenshi bakunda gutegera akazaza ejo, bakunda kwishyira mu mutuzo, nta buhahara, nta nkeke itewe no kwifuza.

 

Ku bazungu ho si uko ; ahubwo bahora ku nkeke ya nzabaho nte, bituma amaraso yabo agenda birenze urugero, bigatera impanuka nyinshi zo mu bwonko, n’iz’indwara y’umutima no kugurumana ingingo. Abenshi barashakira kwa muganga umuti w’indwara zabo batewe n’impagarara zazanywe no kubura umutungo uhagije, cyangwa gahunda nke yo mu muryango, cyangwa gupfusha abawe, cyangwa kurwaza abari bakwiriye kugutunga. Bitewe n’uko ntam uti wakurangiriza amakene y’ibyo udafite mu rugo rwawe, bituma abenshi bavurwa ntibakire. Iyo miti ntiyatuma umunyabinyoma ahinduka umunyakuri, ngo maze abone umutekano umuntu aheshwa no kuba umwiringirwa. Iyo miti ntiyahesha umlunebwe n’umunyabute kugira umwete n’ubwira, kuko ibyo bintu byo byo kuba umwiringirwa bihesha umuntu gukundwa, kandi bigatuma amaraso agenda neza, kandi uturemangingo (cellule) tukivugurura ubutitsa. Iyo miti ntiyatuma umuntu uhubuka agira umutuzo, ngo abone amahoro aterwa no gushyikirana n’abantu bose, ubitewe no kugira ikinyabupfura.

Lyvine Rwanda

His name is Livine Nsanzumuhira Ntambara known as Lyvine Rwanda,Studied Mass communication and Journalism at EAST AFRICAN UNIVERSITY,he works journalism as passion and professional

Advertising

Previous Story

MU MAFOTO: Young Grace n’umukobwa we bakije imihanda

Next Story

Mr Nice yahaye icyubahiro Diamond Platnumz agira icyo amusaba

Latest from Ubuzima

Menya ibyiza bidasanzwe byo kurya inanasi

Inanasi ni urubuto ruzwi cyane ku isi yose kubera uburyohe bwayo ndetse n’akamaro k’ubuzima ifite. Uru rubuto rukomoka mu muryango w’ibinyomoro (Bromeliaceae) kandi rwamenyekanye

Menya ibyiza utari uzi byo kurya ipapayi

Ipapayi ni urubuto rutangaje kandi rwuzuye intungamubiri nyinshi zituma ruba ingenzi mu mubiri w’umuntu. Aha twaguteguriye ibyiza bitandukanye byo kurya ipapayi: 1. Kubungabunga
Go toTop