Essy Williams uri kuvugwa mu rukundo na Nel Ngabo / Umunsi.com

MU MAFOTO: Reba uburanga bwa Essy Williams winjiriye mu rukundo rw’ikinyoma

03/20/25 16:1 PM
1 min read

Nel Ngabo ari kuvugwa mu rukundo na Essy Williams aherutse no kugaragarana nawe gusa bikavugwa ko ari ugushakira ubwamamare mu nkuru z’urukundo nk’uko byagiye byanga guhira bamwe. Uyu Nel Ngabo ntabwo yigeze na mbere hose avugwa mu rukundo rweruye abyigiriyemo uruhare gusa kuri iyi nshuro nyuma yo gushyira hanze indirimbo 2, yaciye inzira nshya.

Nel Ngabo kandi yirinze kugira icyo atangaza ku rukundo rwe na Essy Williamz usanzwe akora ubusizi muri SIGA Rwanda ya Junior Rumaga ibi nabyo byemeza ko ari ugushakira ubwamamare mu binyoma by’ukurukundo no gushaka gucira inzira Essy wakoraga neza ariko ntamenyekane.

Nel Ngabo , yabwiye Igihe ati:”Essy ni umuntu wanjye kuva kera, nakubwira ko byibura tumaranye nk’imyaka itanu”. Aha naho Nel Ngabo yanze kwerura neza ko akundana na Essy icyakora agaragaza ko bombi ari inshuti magara.

Nel Ngabo yaherukaga gushyira hanze indirimbo 2, iyo yise ‘Si’ n’iyo yise ‘Best Friend’.

REBA UBURANGA BWA ESSY WILLIAMS.

Essy Williams

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Go toTop