Leopards ishobora kujya mu gikombe cy’Isi

1 month ago
1 min read

Ikipe y’Igihugu ya Congo, ishobora kwisanga mu gikombe cy’Isi ku nshuro ya yo ya Kabiri nyuma y’aho itsindiye Mauritania ikajya ku mwanya wa mbere mu itsinda B n’amanota 13.

Kuva imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 yatangira , ikipe ya Leopards iyoboye itsinda B, ndetse ikaba yakomeje gushimangira uwo mwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Igihugu cya Mauritania 2:0 iwayo.

Uyu mukino wabereye mu Gihugu cya Mauritania mu Mujyi Munini wa Nouaddhibou aho Mauritania yari iwabo yatsinzwe na DRC 2:0 bitsinzwe na Charles Pickel ku munota wa 03 na Fiston Mayele ku munota wa 82 w’umukino.

Muri iri tsinda rya B , ikipe ya Sudan yari iwabo yanganyije na Sudan y’Epfo 1:1 yahise ifata umwanya wa Kabiri n’amanota 12 aho irushwa na Leopards ya Mbere inota 1.

Mu gikombe cy’Isi , hazajyamo amakimbe atatu ya mbere , harimo abiri ya mbere n’indi kipe ya Gatatu yitwaye neza muri iryo tsinda. Ikipe ya Leopards isigaranye imikino igera kuri ine ariyo izanayemerera gukomeza mu gikombe cy’Isi kizabera mu Bihugu birimo Canada na USA cyangwa igasigara.

DRC yagaragaye mu gikombe cy’Isi mu 1974  ubwo yitwaga Zaire (Belgium Congo) 1972 igikombe cyatwawe n’u Budage butsinzwe Netherland 2:1 , ndetse itwara igikombe cy’Afurika (African Cup of Natios) mu 1972.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , yagiye igira abakinnyi bakomeye ku rwego rw’Isi, muri abo twavugamo nka ‘Yannick Bolasie wakiniye amakiye yo mu Bwongereza atandukanye arimo na Crystal Palace na Anderlecht  , Cedric Bakambu wakiniye akomeye arimo Real Betis na Olmpiacos  akaba yaramenyekanye kubera ubuhanga yari afite bwo gutera mu izamu  ndetse na Steven Mandanda wari umunyezamu mwiza, akaba yarakiniye amakipe arimo Marseille na Crystal Palace.

Mu bandi bakinnyi iyo kipe igenderaho harimo ; Salomon Kalulu, Chancel Memba , Edo Kayembe, Joris Kayembe na Gedeon Kalulu.

Go toTop