Miss Mwiseneza Josiane yavuze ko Muyango Claudine yanze kumutumira mu bukwe

06/01/2024 10:45

Mwiseneza Josiane wamamaye cyane mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 yatangaje ko mugenzi we bari kumwe muri iri rushanwa Miss Muyango Claudine atigeze amutumira mu bukwe bwe na Kimenyi Yves dore ko baherutse kujya mu murenge mu munsi ushize taliki 4 mutarama 2024.

Mu kiganiro uyu mukobwa yagiranye na Murungi Sabin ku Isimbi Tv yavuze ko nubwo Muyango yakoze ubukwe mu Murenge ariko atigeze amutumira mu bukwe bwe gusa avuga ko bishobora kuba byaratewe nuko batakivugana.

Ubwo uyu mukobwa yavugaga ko atigeze yakira ubutumwa bwa Muyango bumutumira mu bukwe bwe, yavuze ko ubusanzwe ari umuntu we avuga ko bahoze ari inshuti kuko bombi bari mu irushanwa rya Miss Rwanda.

 

Icyakora uyu mukobwa yavuze ko bibaho ko umuntu mwari inshuti bigeraho bikarangira bitewe no kwihugiraho bityo ibye na Miss Muyango Claudine aruko nawe abibona kuko ngo buri wese yihugiyeho birangira umubano wabo ujemo agatotsi.

 

Ubukwe bw’uyu mukobwa mugenzi we buherutse kuba taliki 4 mutarama 2024, ayo yasezeranye mu murenge we n’umugabo we Kimenyi Yves bamaranye igihe kinini bakundana dore ko bombi bafitanye umwana w’umuhungu nawe umaze gukura.

Uyu munsi Kimenyi Yves, yagiye gusaba no gukwa kwa Miss Muyango Claudine

 

Source: Isimbi Tv

Advertising

Previous Story

Josiane yavuze ko yabonye Umusore mushya umukunda akamuhoza amarira yose yarize

Next Story

Umusore warumaze iminsi micye asoje kaminuza yishwe n’abagizi ba nabi

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop