Josiane yavuze ko yabonye Umusore mushya umukunda akamuhoza amarira yose yarize

05/01/2024 20:22

Mwiseneza Josiane wamamaye cyane muri Miss Rwanda 2019 akaza no kwegukana umwanya wa miss wamenyekanye kurusha abandi bizwi nka Miss Popularity wa 2019, yavuzwe mu nkundo nyinshi ariko ntibyamuhira gusa kuri ubu akaba yemeza ko ari mu rukundo n’umusore mushya Kandi urukundo rukaba rugeze kure.

 

Uyu mukobwa ni umwe mu bakobwa bagiye bahura n’ibibazo mu rukundo cyane ko uyu mukobwa yigeze gukundana n’umusore bigakomera ariko nyuma uwo musore akaza gushaka undi mukobwa utari we, iyo ikaba imwe mu nkuru zavuzwe cyane.

 

Mu kiganiro yagiranye na Murungi Sabin ku Isimbi Tv uyu mukobwa nibwo yakomoje ku rukundo rushya maze ahishura ko afite umukunzi mushya bari mu rukundo bikaba bigeze kure urukundo rushyushye.

 

Ubusanzwe uyu mukobwa akundwa n’abantu benshi akaba aherutse kugaragara mu bukwe bwa The Ben na Pamella Ari mu bimbere. Avuga ko yishimiye ubukwe bwabo ndetse ko yabikunze cyane ko ngo ubusanzwe ari inshuti ya Uwicyeza Pamella umugore wa The Ben.

 

Sibyo gusa kandi, dore ko uyu mukobwa aherutse guhura n’ibyago aho yapfushije nyina umubyara ndetse akaba yavuze ko amaze kumenyera ariko urupfu rw’umubyeyi we rwamugoye kurwakira, ariko yavuze ko inshuti ze ndetse n’umuryango bamubaye hafi bakamufasha kunyura muri ibyo bihe.

 

Icyakora kubera kuntu uyu mukobwa yagiye ahura n’ibibazo mu rukundo yagiriye inama abantu cyane abakobwa kutajya bihutira gushaka kuko ngo iyo uhubutse ugahitamo nabi birangira ubayeho mu buzima utishimiye.

Source: Isimbi Tv

Advertising

Previous Story

SALUNIX umunyamakuru wa FLash Radio& Tv yasezeranye na Chopine bamaze imyaka 4 bakundana!

Next Story

Miss Mwiseneza Josiane yavuze ko Muyango Claudine yanze kumutumira mu bukwe

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop