Umusore warumaze iminsi micye asoje kaminuza yishwe n’abagizi ba nabi

06/01/2024 11:39

Mu gihugu cya Kenya haravugwa inkuru y’umusore wasanzwe yapfuye.

Ni muri ubwo buryo havumbuwe umurambo w’umusore warumaze iminsi micye asoje kaminuza yishwe umurambo we wajugunwe.Nkuko amakuru akomeje kubyemeza, biravugwa ko umurambo w’uyu musore wasanzwe mu cyumba cye asanzwe abamo.

 

Uyu musore ngo yitwa Elvis Kepkemei umubiri we wasanzwe ufite ibikomere byinshi n’ibiguma ku mutwe ku maguru ndetse no ku maboko.

 

Biravugwa ko Kandi uyu musore ashobora kuba yishwe kuko ngo mu busanzwe yari umusore witonda udakunda kugirana ibibazo n’abantu bityo ko abagizi ba nabi aribo bashobora kuba bamugiriye nabi maze bakajugunya umurambo we aho yabaga.

 

Abashinzwe umutekano bafatanije n’abakora iperereza, bakomeje kuvuga ko bagiye gukora iperereza ry’imbitse ku buryo mu minsi ya vuba bagomba kuba batahuye abacanyi bakomeje kugirira nabi abantu benshi mu nice bitandukanye by’igihugu.

Icyakora abantu benshi hirya no hino ku mbugankoranyambaga bakomeje kuvuga ko bashenguwe n’urupfu rw’uyu musore ndetse ko bafite impungenge z’uko ubwo bwicanye bukomeje gufata indi ntera.

 

Source: K24 TV

Advertising

Previous Story

Miss Mwiseneza Josiane yavuze ko Muyango Claudine yanze kumutumira mu bukwe

Next Story

Zuchu yaguze umusatsi wa million 11 n’ibihumbi 300

Latest from HANZE

Go toTop