Miss Mutesi Jolly yihanangirije abantu bahoza ku nkeke abakobwa baharanira uburenganzira bwabo

14/10/2023 15:30

Nyampinga w’u Rwana wa 2016 Mutesi Jolly yatangaje ko bibabaje kandi biteye agahinda kubona hari abantu bakibasira abakobwa bagerageje kurwanira uburenganzira bwabo.

 

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter kuri ubu yahindutse Thread, uyu mukobwa Mutesi Jolly usanzwe ari rwiyemezamirimo yahumurije abakobwa ababwira ko bitaweho ko Kandi badakwiye gucika intege nabo we yagereranyije n’imbwa zimoka zitaryana.

 

Ibyo Jolly abitangaje nyuma yuko hashize igihe kinini ashyirwa mu majwi n’abakoresha imbugankoranyamaga bavuga ko ariwe wihishe inyuma y’ikiswe akagambane kakorewe rwiyemezamirimo Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid wateguraga irushanwa rya Miss Rwanda.

 

Uyu mugabo ubwo yari imbere y’urukiko rukuru yahamije ko ikirego cye gishingiye ku bantu runaka bifuzaga kumwambura iryo rushanwa rya Miss Rwanda, arinaho banshi bahereye bibasira Mutesi Jolly ko ashobora kuba ariwe ibiri inyuma.

 

Taliki 13 ukwakira 2023, nibwo urukiko rukuru rwahamije Prince Kid ibyaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no gusaba cyangwa gukoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

 

Rumukatira igifungo kingana n’imyaka 5 ndetse no kwishyura ihazabu ingana na Million 2 z’amafaranga y’u Rwanda. Mutesi Jolly kandi yasoje agira ati” Ubutabera buganze”.

 

Source: Twitter

Advertising

Previous Story

Akana gato k’agakobwa katawe n’ababyeyi kahinduriwe ubuzima

Next Story

No kwiyahura birashoboka, Bijoux wamamaye muri Bamenya yavuze akantu ku kandi ku byamubayeho

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop