Mu buzima hari ubwo ababyeyi bata abana babo cyangwa umwana we akabura ariko si ibintu byiza kubona umwana muto uri kuba muhanda wabuze aho aba, ni bimwe mu bintu bihangayishije isi muri rusange kubona imibare myinshi y’abana baba mu muhanda.
Niko byagenze kuri uyu mwana, mu minsi yashize hirya no hino ku mbugankoranyambaga hakwirakwije ifoto yuyu mwana muko w’umukobwa wari uryamye mu muhanda mbese ko bigaragara ko yabuze aho aba ndetse iyo foto ikora ku mitima ya benshi.
Ubwo iyo foto yuyu mwana yamamaraga, umwe mu bayishyize hanze yagaragaye yateruye uyu mwana avuga ko uyu mwana yageze mu maboko meza ndetse ko agiye kubera uyu mwana byose yabuze. Niko gufata wamwana maze amujyana iwe mu rugo.
Mu minsi micye ishize nibwo uyu musore yashyize hanze amafoto ya wamwana w’umukobwa yatoraguye yarahindutse asigaye asa neze ndetse anamaye neza kurushaho, ikirenzeho yatangiye no kujya ku ishuri.
Uyu musore watoraguye uyu mwana yiyemeje kubera papa uyu mwana, ni bimwe bavuga ngo icyo uzaba ntaho kujya mbese uyu mwana ntacyo yari kuba kuko uyu mugabo yagombaga kumufasha.
Abantu benshi bakomeje gushimira uyu musore kubera Umutima mwiza yagaragaje mu gufasha uyu mwana w’umukobwa akaba ameze neza.
Umwanditsi: Byukuri Dominique
Source: brainnewspaper.com