No kwiyahura birashoboka, Bijoux wamamaye muri Bamenya yavuze akantu ku kandi ku byamubayeho

14/10/2023 18:34

Munezero Aline wamamaye nka Bijoux muri filime y’uruhererekane ica ku rubuga rwa YouTube yitwa “Bamenya”, yavuze ko burya no kwiyahura bishoboka ndetse asobanura akantu ku kandi ku bintu byose byamubayeho.

 

Ni mu kiganiro uyu mugore yagiranye na Sabin Murungi ku rubuga rwa YouTube kuri chene ya Isimbi TV. Uyu mugore ari mu bakobwa bamamaye cyane muri cinema Nyarwanda ndetse ntiwatinya kuvuga ko afite izina rikomeye cyane muri cinema nyarwanda.

 

Uyu munyamakuru Murungi Sabin yabajije uyu mugore ikintu Akira iyo ibibazo byamurenze, maze uyu mugore avuga ko mu gihe ibibazo byamurenze afata umwanya agasenga ndetse akumva indirimbo z’Ihimbaza Imana, akaba yumva abahanzi batandukanye harimo na Israel Mbonyi.

 

Uyu mugore yavuze ko kandi abantu hari ubwo bakurira bakakuvugaho amagambo mabi bagamije kugusebya, akaba ababazwa nabo bantu bavuga abandi aho kugira ngo bite ku bibazo byabo bibareba ahubwo bakagerekaho n’ibindi byabandi, ngo kuri we abona abo bantu bakwiye gusengerwa kuko baba bivanga mu bintu birabareba.

 

Uyu mugore yavuze ko kandi mu gihe yatandukanye n’uwahoze ari umugabo we Lionel, yahuye n’abantu benshi bamuvuga nabi hahandi yumvaga abantu bose bamwanga ariko burya ngo yitabazaga isengesho rikamuyobora ndetse yavuze ko uko abantu bakuvuga nabi muri Bose ntiwabiramo inshuti zawe nyazo zikuba hafi.

 

Hakaba hashize igihe kinini Kandi uyu mugore atagaragara muri filime yuruhererekane ya Bamenya, ubwo yabazwaga igihe azongera kugaruka yavuze ko byagorana kuvuga igihe neza ariko ngo abakunzi be bamwitegura vuba aha arongera agaragaremo maze yongera gukina nk’abandi bose.

 

Uyu mugore umaze kubyara abana babiri, kuri ubu yabajije kubyo abantu bavuga ko yatandukanye n’umugabo we bakoze ubukwe witwa Lionel ukora injyana imiziki gakondo, maze adaciye kuruhande nawe yivugiye ko we n’umugabo we byanze bakaba baratandukanye buri wese kuri ubu aba ukwe.

 

Source: Isimbi TV

Advertising

Previous Story

Miss Mutesi Jolly yihanangirije abantu bahoza ku nkeke abakobwa baharanira uburenganzira bwabo

Next Story

Umukobwa yishwe n’agahinda nyuma yuko yandikiye se umubyara ngo amuhe amafaranga y’inzu ariko akanga kumusubiza

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop