Umuhanzikazi Bwiza uri mubari kwitwara neza, yakabije inzozi ze ubwo yahuraga n’umukuru w’i gihugu cy’u Rwanda Nyakuhwa Perezida Paul Kagame.
Â
Abinyujije kuri Konti ye ya Instagram Bwiza yagaragaje ko afite amashimwe menshi yo kuba yakabije inzozi ze ndetse agaragaza ko H.E Paul Kagame ari we afatiraho icyitegererezo.
Â
Bwiza yagize ati:” Guhura na H.E Perezida Paul Kagame ni inzozi zabaye impamo kamdi ndumva nejejwe nabyo.Ntabwo mufatiraho icyitegererezo gusa ahubwo niwe untera imbaraga kimwe n’urubyiruko rw’u Rwanda na Afurika”. [Her Instagram].
Â
Bwiza yagaragaje ko kandi atewe ishema no kuba yarahawe amahirwe yo gushyirwa mu nihembo bya Trace Awards ndetse akanaririmba, ashimira buri wese wamushyigikiye , yitsa kuri RDB , VISIT Rwanda na Trace Awards.
Â
Uretse Bwiza kandi n’abandi bahanzi batandukanye bahuye na H.E bamugaragariza urukundo bamufitiye.
Â
Ubwo H.E Paul Kagame kandi yashyikirizwaga igihembo cy’indashyikirwa yagenewe n’ubuyobozi bwa Trace Grobal nyuma y’itangwa ry’ibihembo bya Trace Awards2023 , yagaragaye arimo kubyina indirimbo Jerusalem n’ubwuzu bwinshi.