Advertising

Bwiza yakabije inzozi ze zo guhura na Perezida wa Repubulika Paul Kagame amubwira ko amukunda

10/22/23 18:1 PM
1 min read

Umuhanzikazi Bwiza uri mubari kwitwara neza, yakabije inzozi ze ubwo yahuraga n’umukuru w’i gihugu cy’u Rwanda Nyakuhwa Perezida Paul Kagame.

 

Abinyujije kuri Konti ye ya Instagram Bwiza yagaragaje ko afite amashimwe menshi yo kuba yakabije inzozi ze ndetse agaragaza ko H.E Paul Kagame ari we afatiraho icyitegererezo.

 

Bwiza yagize ati:” Guhura na H.E Perezida Paul Kagame ni inzozi zabaye impamo kamdi ndumva nejejwe nabyo.Ntabwo mufatiraho icyitegererezo gusa ahubwo niwe untera imbaraga kimwe n’urubyiruko rw’u Rwanda na Afurika”. [Her Instagram].

 

Bwiza yagaragaje ko kandi atewe ishema no kuba yarahawe amahirwe yo gushyirwa mu nihembo bya Trace Awards ndetse akanaririmba, ashimira buri wese wamushyigikiye , yitsa kuri RDB , VISIT Rwanda na Trace Awards.

 

Uretse Bwiza kandi n’abandi bahanzi batandukanye bahuye na H.E bamugaragariza urukundo bamufitiye.

 

Ubwo H.E Paul Kagame kandi yashyikirizwaga igihembo cy’indashyikirwa yagenewe n’ubuyobozi bwa Trace Grobal nyuma y’itangwa ry’ibihembo bya Trace Awards2023 , yagaragaye arimo kubyina indirimbo Jerusalem n’ubwuzu bwinshi.

Sponsored

Go toTop