Advertising

Menya uburyo bwiza wasabamo imbabazi

14/10/2024 14:13

Gukosa ndetse no kutumvikana ni ibintu ikiremwamuntu cyagiye kubana nabyo kuva mu bakurambere muri muri Edeni, gusa icyiza ndetse cy’ingenzi ni ukumenya uburyo ki wasabamo imbabazi k’uwo wahemukiye.

Umunsi.com twabateguriye intambwe esheshatu watera mu gihe ushaka gusaba imbabazi ibintu bigasubira k’umurongo.

1.kwemera ikosa :igihe cyose utaremera ikosa wakoreye uwo mukundana ntabwo uba wari wageza igihe cyo gusaba imbabazi kandi utemeraikosa wakoze.Iyi niyo ntambwe ya mbere yo gusaba imbabazi kuko iyo umaze kumenya no kwemera ikosa wakoze,nuwo warikoreye ahita agira umutima wo kukubabarira utaranazimusaba.

2.Gucika ku ikosa burundu :niba wiyemeje gusaba imbabazi umukunzi wawe ukmva ko wamukosereje,ni byiza ko wihana ubikuye ku mutima kutongera gukora iryo kosa ukundi.Ibi ni nabyo bizatuma umukunzi wawe akubabarira burundu ariko iyo wongeye kurikora biba ari ukugorana guhora usaba imbabazi umuntu.

3.kugaragaza amarangamutima :Igihe uziko wakoreye ikosa umukunzi wawe uba ugomba kumusaba imbabazi ariko unagaragaza ko ubabajwe n’ikosa wamukoreye kuburyo nawe abona ko ukeneye imbabazi koko.Niyo mpamvu uba ugomba kugerageza ukerekana agahinda utewe n’ikosa wakoze

4.kurasa ku ntego :Niba wakoreye umukunzi wawe ikosa runaka ukaba wumvca ugiye kumusaba imbabazi ntukamubwira ubica hirya no hino usa nurenzaho wanga kuvuga mu izina ry’ikosa wakoze.Ahubwo mubwire neza icyo wishinja,uvuge ikosa uko ryakabaye utabirenzaho.

5.Ntukivumbure ;hari umuntu ubabaza umukunzi we ugasanga arushije uburakari uwo yakoreye ikosa,akirakaza ngo atavaho amubaza impamvu yamukosereje kandi sibyo na gato.Ahubwo uba ugoma kwiyoroshya no kwicisha bugufi ukabona uko usaba imbabazi.

6.kumwereka urukundo :iyo wababaje umukunzi wawe, si ngombwa ngo ujye kumubwira ngo akubabarire mu magambo gusa ,ahubwo gerageza urebe akantu keza k’urukundo wamukorera maze gaherekezwe no gusaba imbabazi.Icyo gihe umukunzi wawe nawe azabona ko nubwo wakoze ikosa ariko utabikoranye urwang., ahere ko akubabarire.

Ubu nibwo buryo bwiza bwagufasha gusaba imbabazi umukunzi wawe,igihe wamukoreye ikosa runaka , agahita kubabarira maze umubano wanyu ugakomeza nk’ibisanzwe.

Umuryango mugari w’umunsi.com tubifurije kubana mumahoro ndetse ituze, umunezero kuzuzanya no kubabarirana bihore ku mpemero z’umutima wanyu.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Harmonize yagiriwe inama yo kuva ku rukundo agatanga amahoro

Next Story

Tembera Igihugu cy’imisozi igihumbi

Latest from Ubuzima

Inama kubantu bagorwa no gusabana

Ushobora gushaka kuganiriza umuntu ukabura aho uhera kuko kwisanzura ari ikintu cyakunaniye. Ushobora kandi kunanirwa kugaragariza umuntu amarangamutima akurimo kuko utajya ubasha gusabana. Ibi

Uko warwanya impumuro mbi mukanwa

Kunuka mu kanwa biterwa n’impamvu nyinshi zinyuranye, harimo kutoza amenyo neza, uburwayi bwo mu kanwa bunyuranye, kunywa itabi, ifuke y’inzoga, imiti imwe n’imwe n’izindi
Go toTop