Advertising

Menya ibintu umugore utwite agomba kugendera kure

07/25/24 7:1 AM
1 min read

Umugore utwite kuva agisama kugera abyaye, hari ibintu aba agomba kugendera kure kugirango umwana we azavuke ameze neza nta kibazo afite. Bimwe muri ibyo ni ibi bikurikira.

1. Itabi n’umwotsi waryo : Itabi cyangwa umwotsi waryo ni ikintu kizira cyane ku mugore utwite n’umwana atwite, iyo umugore utwite atabigendeye kure, umwana we aba afite amahirwe yo kuzavukana ingaruka zabyo nk’ubumuga n’ibindi.

2. Inzoga n’ibisa nkazo : Inzoga nazo Zira zikaziririzwa kuko zishobora gutera igwingira ry’umwana, ubundi bumuga, kuvuka atuzuye n’ibindi.

3. Kwirinda siporo zirengeje urugero : Ubusanzwe hari siporo umugore utwite aba atagomba gukora, ndetse nizo akoze agakora nyeya zitarengeje urugero, kuko nko gukora siporo nyinshi bishobora kumuvira kuvamo kw’inda igihe kitageze cyo kubyara.

4. Kuryama nabi : Umugore utwite bimwe mu bintu aba agomba kwitaho ni uburyo aryama, akirinda kuryama yubitse inda cyangwa mu bundi buryo bubangamira inda, kuko no kuryama nabi byongera amahirwe yuko inda yavamo.

5. Kwirinda kwambara imyambaro ifunganye: Umugore utwite ntakwiye kwambara imyambaro imufunga hasi kuko nabyo bibangamira umwana atwite.

6. Kwirinda amatiku : umugore utwite aba akwiye kugendera kure amatiku, kuko ibyo umuntu akora, ingaruka zigera no kumwana atwite.

Ibyo ni bimwe mu bintu umugore utwite aba agomba kugendera kure kuko byangiza ubuzima bw’umwana atwite, rimwe na rimwe bikaba byamutera ubumuga ataravuka, kuvuka atuzuye, ibyago byo kuvamo kw’inda, n’ibindi.

Sponsored

Go toTop