Menya ibindi byamamare birwaye Vitiligo indwara izahaje umuhanzi Confy

27/10/2023 17:29

Mu minsi micye ishize nibwo uyu muhanzi Confy yatangaje ko amaze igihe kinini , kingana n’umwaka n’igice abana nubu burwayi bwitwa Vitiligo, ndetse uyu muhanzi akaba yari abayeho mu bwihisho ahisha ubu burwayi.

Uyu musore ukiri muto ndetse ukomeje kwigarurira imitima ya benshi muri muzika Nyarwanda, yavuze ko yamaze igihe kinini yarihebye abayeho yigunze kubera ukuntu uruhu rwe rwari rumeze, aho avuga ko yari afite agahinda Kenshi kwiyakira byaranze.

 

Akomeza avuga ko yamaze igihe kinini yireba mu ndorerwamo akabona ubwiza bwe, asanga isura ye ifite ubusembwa budasanzwe bwayo mabara yaje mu maso ye, Niko kumenya ko akwiye gusangiza abantu Bose uburwayi bwe mbese akiyakira akareka kwihisha cyangwa ngo abihishe abantu.

 

Ubu burwayi rero bwafashe umuhanzi wamamaye cyane nyakwigendera Michael Jackson nawe yari arwaye iyi ndwara. Uyu muhanzi Michael Jackson akiri muzima yavuze ko yafashwe niyo ndwara ya Vitiligo, ndetse akabona isura ye ikomeje kuzamo amabara aricyo cyatumye yitukuza akaba umuzungu, icyakora abantu benshi ntibabyumvishe kimwe gusa we yavuze ko icyatumye yihinduza uru aruko yari arwaye indwara yitwa Vitiligo.

 

Siwe gusa, kuko umuhanzi Sisqo nawe yarwaye iyi ndwara ya Vitiligo ndetse n’umwe mu byamamare bikomeye cyane muri cinema y’Ubuhinde Amitabh Bachan nawe abanye niyi ndwara ndetse ntakibazo afite cyane kuko abayeho ubuzima bwiza ndetse arishimye.

 

Inzobere zivuga ko iyi ndwara Vitiligo ubundi idafatwa nk’indwara kuko ngo ahubwo bifatwa nk’ihindika ry’uruhu bityo uruhu rukazana amara mu maso.

Umwanditsi: Byukuri Dominique

Source: Rocky Entertainment

Advertising

Previous Story

Bebe Cool yavuze ko umugore amuhagije ahakana ibyo kumuharika

Next Story

Rubavu: Hatewe ibiti 5800 hatorwa n’abayobozi bo munzego z’ibanze –AMAFOTO

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop