Umuyobozi w'akarere ka Rubavu w'agateganyo Nzabonimpa Deogratias [Photo: Akarere ka Rubavu]

Rubavu: Hatewe ibiti 5800 hatorwa n’abayobozi bo munzego z’ibanze –AMAFOTO

28/10/2023 18:54

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Ukwakira 2023, mu Karere ka Rubavu hakozwe umuganda wo gutera ibiti k’umusozi wa Rubavu mu Murenge wa Rubavu  ,nyuma hatorwa abayobozi bo mu nzego z’ibanze.

 

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Dushimimana Lambert , Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere  Inzego z’Umutekano, Visi Perezidante wa  Rwanda Komisiyo y’Igihugu y’Amatora , n’Abafatanyabikorwa batandukanye, bifatanyije n’abaturage mu muganda usoza ukwezi kwa Ukwakira , no gutangiza ukwezi ko gutera amashyamba.

 

 

Nyuma yo gutera ibiti bisaga 5,800 ku musozi wa Rubavu, Nzabonimpa Deogratias , Umuyobozi w’Akarere w’agateganyo, yatanze ikaze ku bashyitsi batandukanye bitabiriye Umuganda,batanga ubutumwa butandukanye bujyanye n’ Icyumweru cyahariwe Kwizigama, gifite insanganyamatsiko igira iti Ubwizigame Bwawe, Iterambere Ryawe.

 

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu w’agateganyo Nzabonimpa Deogratias  [Photo: Akarere ka Rubavu].

Nyuma y’amatora yabo mu nzego z’ibanze  , Guverineri Dushimimana Lambert , yashimiye abaturage bitabiriye umuganda, agaragaza ko, gutera ibiti ari imwe mu  ngamba zo guhangana n’isuri, iteza ibiza.

 

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba ari kumwe n’Umuyobozi w’Umurenge wa Rubavu n’abaturage. [Photo: Rubavu District].

Yagarutse ku gikorwa cy’amatora, ashimira abaturage ko bakoze inshingano zabo, zo kwitorera abayobozi bihitiyemo.Guverineri kandi yasabye abaturage kumenya kwizigamira, bakayoboka ibigo by’imari, bagateganyiriza iminsi mibi no kwiteza imbere.

 

Yabasobanuriye n’ubwizigame bw’izabukuru, agaruka kuri gahunda ya Ejo Heza  asaba abagize ingo gushyira hamwe, bagatekereza  icyazamura urugo n’umuryango wabo.

 

Kugeza ubu Akarere ka Rubavu , ni kamwe mu Turere dusa neza ndetse twunganira Umujyi wa Kigali.Ku musozi wa Rubavu hatewe ibiti, hitegeye Umujyi wa Gisenyi na Goma, akaba ari kimwe mu byiza nyaburanga bitatse aka Karere.

Nyuma y’umuganda habaye amatora. [Photo: Akarere ka Rubavu].

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu.

Advertising

Previous Story

Menya ibindi byamamare birwaye Vitiligo indwara izahaje umuhanzi Confy

Next Story

Byinshi wamenya ku ndwara ‘Smile Mask Syndrome’ ituma umuntu akunda guseka inseko z’uburyarya

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop