Wednesday, April 24
Shadow

Bebe Cool yavuze ko umugore amuhagije ahakana ibyo kumuharika

Bebe Cool wamamaye mu ndirimbo zitandukanye [ Love you Everyday ], yavuze ko atigeze arota ibyo guharika Zuena umugore.

Umunyamakuru yagize ati:” Ese Bebe Cool wigeze urota gushaka undi mugore ?”. Ati:” Ibyo ntabwo bizigera bibaho rwose, kuko nkuko mubibona njye nawe turihagije. Ariko ngaho nawe mbwira kuki nashaka undi mugore ?”.

 

Bebe Cool avuga ko kuba ari umusilamu kandi idini rikaba rimwemerera gushaka undi mugore atari urwitwazo.Ati:” Sinjya mpakana ko ntari umusiramu ariko gushaka undi mugore bigendana n’ibyifuzo bya buri wese.Njye nishimiye ahondi. Sinzi icyo “Allah” yanteguriye ahazaza ariko mukuri, yampaye amahoro.Iyo umugore wanjye aza kujya antera ibibazo narikuba narashatse undi gusa kugeza ubu ni umunyamahoro”.

 

Zuena Kirema na Bebe Cool bakoze ubukwe (Civil Marriage), mu 2003 muri 2009 basa n’abatandukanye bashinjanya gucana inyuma gusa baza kongera kwihuza bahana imbabazi.Umugore wa Bebe Cool Zuena Kirema, yavuye mu ishuri ari mu mwaka wa 4 w’amashuri yisumbuye ahita akundana na Bebe Cool wamamaye mu ndirimbo ‘Love you every day’.

 

Bafitanye abana 4 aribo ; Alpha Thierry Ssali, Deen Ozil Ssali, Beata Ssali, and Caysan Ssali.Ubusanzwe Bebe Cool amazina ye bwite ni Moses Ssali, yavukiye muri Mulago hospital mu 1977 akurira mu Mujyi wa Kampala muri Uganda.