Jeanette uzwi ku izina rya akazi nka MC Jaja ni umwe mubakobwa barikoroza mu kuvunga imiziki mubirori bitandukanye ndetse n’utubyiniro tugezweho ntiducikwa kumuha amasezerano y’ubufatanye mu gususurutsa abakiriya babo.
Ni umwe mubakobwa batemera ibyo kwicara ngo urishishe ubwiza, hamwe ujya wirirwa wiruka inyuma y’ibigabo kugira ngo biguhe amafaranga. Kuri we yahisemo gukura amaboko mu mufuka akora akazi ku ubu DJ ndetse nubu MC acishamo akifatira Micro.
Mu biganiro byinshi akunze gukora biba byuzuyemo urwenya kuburyo rimwe na rimwe ubutumwa ndetse n’inama atambutsa bigoye guhita uzisobanukirwa.
Kuri Jaja nku umukobwa wigirira ikizere ngo iyo yirebye mu ndorerwamo aba abona ari umuntu wa dange ndetse ntacyo waza umubwira. Niyo nama agira abakobwa bose yo kwiyizera, ugomba gushima uko uteye ndetse ukanyurwa nabyo. Ubusanzwe ni umukobwa mutomuto gusa kimwe nkabandi ntakunda ibintu bya ama nyashi byateye muri iyi minsi.
Mukiganiro aherutse gukora yatangaje ko ari single ndetse ko iyo akunze aba ari nka tatoo, ntakunda ibintu byo kubabaza abahungu. Gusa nka kimwe mu bimuranga ni urwenya rwinshi ku buryo kumenya ukuri ndetse na Jokes biba bigoye.
Jeanette yemera ko abakobwa bakunze kwita maneke, mbese bamwe baba ari batobato ngo nibo bakunze kubaka ingo zigakomera ndetse ngo biragoye kumwubahuka. kuri we yemera ko umukobwa unanutse akenshi ntajya yihanganira umuntu ushaka kumumenyera ndetse akenshi baba babangutse kuburyo byanaguhesha akazi nko muri hotel ndetse na Restaurent.

Nubwo yabikomejeho amwenyura gusa yavuze ko abakobwa bananutse baba bari fitty ahantu hose. MC JAJA agira inama urubyiruko yo kwitwararika kuko ibintu byose uvugiye kuri murandasi ngo birabikwa byanze byakunda biba bizagaruka.
Kuri Jaja avuga ko abakobwa bagomba kwihagararaho ndetse bakiyubaha. Igihe ugiye gusura Boyfriend wawe akajya akwima umwanya uwo ugomba kumukasa, nawe yakundanye n’umuhungu umwe ndetse bapfuye ko yajyaga kumureba agasanga yibereye nabahungu bagenzi be bakina Biare.
Usibye gukora ubu DJ nina MC ndetse anafite ubumenyi kubirebana n’imideri. DJ Jaja bitewe nuko akiga kaminuza yumva azajya mu rukundo ruhamye asoje amasomo ye gusa abonye umuntu ufite gahunda yahita abifatanya.
Kuri ubu afite imyaka 23 gusaariko kuko umutima wimfumbyi urusha uwumusaza kumera imvi. Jaja abitewe nubuzima bukomeye yagiye anyuramo ni umwe mubakobwa birwanyeho kuva kera. Mama we yapfuye afite imyaka 9 mugihe papa we atamuzi yapfuye akiri umwana muto cyane, noneho byaje kugorana cyane bitewe nuko imiryango yo kwa Se itamwemeraga nku mwana wabo.
Jaja akenshi iyo aryamye akunze kurota mama we ndetse yemera ko nta muntu umenyera kuba imfubyi. Guhora yishimye ndetse ntaheranwe nagahinda biri mubyatumye adacika intege ndetse yirinze inzoga kuko abona ziri mubyangiza urubyiruko rwi iki gihe.
Iyo abonye ibintu byose yanyuzemo kandi yari akiri umwana bimuha ikizere cyuko azagera kure heza bitewe nuko amaze kumenya byinshi. Ikindi kintu gikunze kubabaza Jaja ni abana babanaga muri Orpherina kandi bafite ababyeyi gusa kuko babyawe nababyeyi badashobotse bikarangira bahisemo kwibera mu buzima bwa gipfubyi.
Gusa uko byagenda kose umwana wabuze ababyeyi bose ntago aba ameze nku umwana ufite ababyeyi gusa bakamunanira. Jeanette umuntu wahafi asigaranye muri Famie yose ni mukuru we ndetse yaje gusanga ahuje na Yago bombi ni abahererezi.
Jaja yiyiziho kugira amarangamutima kuburyo ikintu cyose kimubayeho yisanga yarize. Ndetse yiyumvamo ko mu bukwe bwe azarira bitewe nuko Mama we yakabaye ahari rwose ngo amuhe ishimwe akwiye.
Jaja amaze kwibikaho imitungo itandukanye mu buryo bwo kwigira dore ko kuri ubu yamaze kwibikaho ikibanza mu kwezi kwa mbere tugitangira umwaka. Ndetse mu minsi micye aba ari kwibona atwaye imodoka ye.
Ibintu byoose bimutera imbaraga zo gukora cyane ngo nuko yaje kumenya ko Mama we yamubyaye amuvunnye ndetse yamurwaniriye intambara ikomeye yarinze apfa zitararangira, niyo mpamvu akora cyane ngo naho ari abone ko atavunikiye ubusa.
Umwanditsi:BONHEUR Yves