Umuraperi Tyga na Madelaine Petsch bari mu munyenga w’urukundo nk’uko byagiye byemezwa n’ababari iruhande. Aba bombi ngo bamaze igihe bahararanye ndetse bakaba bakundana mu buryo bweruye nyuma y’aho Tyga agiriye ibyago nyina agapfa.
Ikinyamakuru TMZ gihamya ko Tyga na Petsch urukundo rwabo rugeze kure kandi ko n’ubwo batari babyihamiriza bidashobora gufata igihe kirekire. Amakuru ahamya ko gukundana kwa Tyga na Madelaine bamaze hafi ukwezi.
Tyga na Madelaine, babwiye zimwe mu nshuti zabo za hafi ko urukundo bari gukundana ari rushya ndetse ko nta gihe gishize barutangiye.
Ku wa mbere w’iki cyumweru, Tyga na Madelaine basohokanye akaboko ku kandi byanashimangiye ko barurimo. Bakaba baragaragaye muri Hollywood ahitwa Chateau Marmont aho banitabiriye igitaramo cya Vanity.
Bivugwa ko kandi Madelaine yahuye na Tyga ubwo yari amaze gupfusha umubyeyi we Pasiyonaye Nguyen, (Nyina).
Muri 2023 Tyga yavugwaga mu rukundo na Avril Lavigne ariko bahita batandukana.
Uyu Madelaine nawe yavugwa mu rukundo na Anthony Li , usanzwe afasha abahanzi batandukanye muri Amerika bakaba baratangiye gukundana muri 2022 gusa ngo kugeza ubu itandukana ryabo rikaba ritazwi.
Tyga yamamaye mu ndirimbo zitandukanye yakoranye n’abarimo Chriss Brown na Lil Wayne n’abandi batandukanye.