Leta ya Congo yavuze ko kugira ngo habeho ibiganiro na M23, hazabanza kubaho kubahiriza amasezerano ya Nairobi hanyuma impande zombi zikabona kuganira nk’uko byemejwe na Tina Salama Umuvugizi wa Felix Tshisekedi.
Tina Salama ubwo yasubizaga ibyari bimaze gutangazwa na Perezidansi wa Angola ko Felix Tshisekedi azaganira na M23 mu minsi mike iri imbere i Luanda muri Angola, Tina Salama yavuze ko hazabanza kubaho kubahiriza amasezerano ya Nairobi ‘Pre-Establishment’ , kugira ngo Perezida wa Congo aganire n’umutwe wa M23.
Ibi Tina Salama yabivuze kuri uyu wa 11 Werurwe 2025 anyuze kuri X aho yasubizaga ubutumwa bwa Perezidansi ya Angola mu itangazo yageneye abanyamakuru.
Yagize ati:”Hazabanza habeho kubahiriza amasezerano ya Nairobi kandi dutegereje ishyirwa mu bikorwa ryabyo na Angola nk’umuhuza”.
Bizagenda bite mu gihe M23 yaba yemeye ibiganiro nyamara Leta ya Congo yarashyizeho akayabo k’amafaranga angana na 5.000.000 $ ku bayobozi bakuru ba AFC / M23 ngo batabwe muri yombi ?.
Mu masezerano yo muri 2022 yabereye i Nairobi muri Kenya, ayobowe n’uwari Perezida Uhuru Kenyatta agashyirwaho na Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yategetse ko imirwano ihagarara imitwe yo mu mahanga iri muri Congo igasubizwa iwabo yambuwe intwaro, gusubiza mu buzima busanzwe abahoze muri iyo mitwe, kubafasha kwiteza imbere (kubaho neza), ….”.