Nyuma y’imyitwarire mibi yagaragaje ku mukino ikipe ya Rayons Sports yahuyemo na Police FC, umukinnyi Luvumbu Nzinga ukomoka mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yahanishijwe guhagarikwa amezi atandatu adakandagira mu kibuga hano mu Rwanda.
Imyitwarire y’umukinnyi wa Rayons Sports witwa Hertier Luvumbu Nzinga ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yari yakomeje guteza impaka hagati y’abafana n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange n’Abanyarwanda by’umwihariko kubera ibyo yakoze ubwo yari amaze gutsinda igitego mu mukino wabahuje na Police bagatsinda ibitego bibiri kuri kimwe [2:1] harimo icyo yatsinze kuri Kufura.
Uburyo yitwaye ntabwo byakiriwe neza n’abatari bake cyane ku Banye-Congo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bakomeje gukorerwa Jenoside muri DR Congo amahanga arebera.Ibi byabaye kuri iki cyumweru tariki 11 Mutarama 2024 ubwo Rayons Sports yari imaze gutsinda Police FC , maze uyu musore akoresha ikimenyetso kiri gukoreshwa n’ubuyobozi bwa DR Congo nk’ikirango cyo kwerekana ko mu gihugu cyabo hari kubera Jenoside iri kubakorerwa , mu gihe aribo bari kuyikorera abavuga Ikinyarwanda.
UBU YAMAZE GUFATIRWA IBIHANO REBA HANO