Advertising

Lebron James arashinjwa kuryamana n’umubyeyi w’umukinnyi bakinana

25/08/2024 18:03

Ubutumwa bwakwirakwijwe kuri X yahoze yitwa Twitter, bugaragaza ko Lebron James yafashwe aryamanye n’umubyeyi w’umukinnyi bakinana mu ikipe imwe.Muri ubu butumwa bwafashwe nko gusebanya , benshi bashimagiye ko kwamamara bizana n’ibibazo.

Uwitwa Steven Cheah yagize ati:”Lebron James yafashwe aryamanye na nyina w’umukinnyi bakinana mu ikipe imwe”.Aya ni amagambo akomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika by’umwihariko kuba avuzwe ku mukinnyi nka Lebron James umaze kugaragaza ko umukino wa Basketball awufite mu biganza bye.

Aya makuru amusebya agiye hanze nyuma y’aho bitangarijwe ko umwana w’umuhungu witwa Bronny yinjiriye mu ikipe ya Lakers isanzwe ikinwamo na se Lebron.

Umugore wa Lebron James Savannah bashakanye muri 2013 bakabyarana abana batatu aribo; Bronnie , Bryce na Zuri, yagize icyo avuga ku butumwa bwa Steven anyuze kuri Twitter. Ni ubwa mbere mu mupira wa Basketball umukinnyi ashinjijwe kuryamana n’umubyeyi w’umukinnyi bakinana muri Amerika.

Lebron James n’umugore we Savannah ,ni umuryango wishimye n’ubwo byagiye bivugwa ko Lebron James aryamana n’abo bahuje ibitsina. Savannah yabifashe nko gutebya kuko yashyizeho ‘Emoji’ ari guseka ariko asa n’upfutse umunwa.

Kugeza ntacyo Lebron James yari yabivugaho cyangwa abandi batandukanye bamwegereye.

LeBron Raymone James Sir wamamaye nka Lebron James yavutse mu 1984. Ni umukinnyi wa Basketball wamamaye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ikipe ya Los Angeles Lakers [ National Basketball Association – NBA ].

Previous Story

Minisitiri w’urubyiruko na Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda batanze ubutumwa ku rubyiruko muri yubile y’imyaka 2025 y’Ubukristu

Next Story

“Ese kuba icyamamare byaba bimaze iki, mu gihe Ijuru ryaba ritazi izina ryawe ?” ! Yolo The Queen

Latest from Imikino

U Burundi bwiyemeje gutsinda Senagal

Uyu munsi imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afrika irakomeza mu itsinda rya L Imyiteguro irarimbanyije ku ikipe y’igihugu y’u Burundi Intambakurugamba yitegura umukino
Go toTop