Advertising

Lamine Yamal yarekanye umukunzi bamutega iminsi

15/07/2024 14:58

Nyuma yo gutwara igikombe cy’irushanwa rya Euro2024 mu ijoro ryo ku wa 14 Nyakanga , Lamine Yamal yasanganiwe n’umukobwa w’ikizungerezi witwa Alex Padilla bivugwa ko bakundana ndetse akaba akiri umunyeshuri.

Uyu mukunzi wa Lamine Yamal yahise yifotozanya nawe n’abandi bakinnye bagenzi be , amushimira umuhate yashyizemo. Padilla ufite abarenga ibihumbi 300 bamukurikira kuri TikTok, yaje ku kibuga yambaye umwabaro wa Espanye handitse ho izina rya Lamine Yamal na Numero 19 yambara.

Ubwo barimo bifotoza , Alexis Padilla yashyize akaboko kuri Lamine Yamal arangije amwenyurira Camera ndetse na Lamine Yamal bigaragara ko anejejwe na we.

Uyu mukobwa yari yaherekejwe n’umuryango wose wa Lamine Yamal harimo na Se Mounir Nasraoui wari wavuze ko uko byagenda kose umwana we aritwara neza.

Amakuru avuga ko Alex Padilla yitabiriye imikino myinshi ya Espanye muri iki gikombe kandi yose akayijyaho ari kumwe n’umuryango wa Lamine Yamal.

Gukundana kwabo byavuzwe cyane biherewe ku buryo Lamine Yamal akurikirana imbuga nkoranyambaga za Alex Padilla ndetse akaba yarifotozanyije n’umuryango wose wa Lamine na we ubwe

Ise avuga ko umuhungu we adasanzwe akamugereranya na Lionel Messi. Ati:”Ntabwo wakumva ukuntu umuhungu wanjye adasanzwe.Nahoraga nizeye ko umunsi umwe azabikira kandi ko azarenga Messi”.

ESE ABAKUNZI B’UMUPIRA W’AMAGURU BY’UMWIHARIKO ABA LAMINE YAMAL NA ESPANYE BABYAKIRIYE GUTE ?

Nyuma yo gufatwa kw’aya mafoto amakuru akandikwa, benshi bemeza ko iherezo ry’umupira we naryo ryageze, cyakora abandi bakavuga ko gukundana mu myaka ye nta cyo bitwaye.

Mu nkuru yanditswe n’ikinyamakuru Daily Mail, bakayiya umutwe ugira uti:”Umwana muto Lamine Yamal yashyize hanze ifoto y’umukunzi we nyuma yo gutwara Euro2024 “. yavugishije abatari bake maze batanga ibitekerezo bitandukanye.

Nuraya Kokos yagize ati:”Abantu barimo kwitwara nk’abatarigeze bakundana cyangwa ngo bagire uwo bakunda muri iyi myaka ya Lamine. Erega ni urukundo rwo mu buto (Young Love),

Ku bantu murimo kuvuga ko amukurikiranyeho amafaranga cyangwa kwamamamara , mu menye ko uyu mukobwa ashobora kuba yaravukiye mu muryango ukize cyangwa bakaba bari bamaze imyaka myinshi bakundana amufasha mbere y’uko amenyekana cyangwa agira amafaranga. Murekere aho kubacira imanza”.

Belinda Miah yagize ati:”Lamine Yamal ita ku masomo yawe, ube umwiza wifuza muri FC Barcelona cyangwa uzigishwe isomo n’abakobwa bo muri iyi minsi kuko ni abakinnyi bakomeye cyane”.

Nguyo E Manuel yagize ati:”Abagore nibo batuma buri mugabo wese atakaza inzira yashakaga gucamo, vuba muraza kumubona ari kwita cyane ku bindi bitari umupira rikaba iherezo rye.Mureke ajye kubaza Samson”.

Erm we yemeza ko Lamine Yamal akwiriye kwandika imitungo ye yose kuri nyina. Ati:”Ku myaka 19 ntabwo yari akwiriye kuba ari gutereta, niryo herezo ry’umupira we.Mwana muto, umenye neza ko imitungo yawe yose wayanditse kuri Mama”.

Mu bitekerezo birenga 209 byari bimaze gutangwa kuri iyi nkuru ubwo twabyegeranyaga , umubare munini ushimangira ko Lamine Yamal yari akwiriye gutekereza ku mpano mbere yo kwerekana umukobwa wamutwaye umutima.

Ese wowe ubyumva ute ? Utekereza ko kwerekana umukunzi kwa Lamine Yamal bigiye gutuma impano ye izimira burundu? Siga igitekerezo cyawe.

Previous Story

Kanye West n’umugore we basabiwe igihano gikomeye

Next Story

Abakobwa gusa : Ese waruziko kuba mu kagatare ari indwara ivurwa kandi igakira?

Latest from Imyidagaduro

Go toTop