Lamine Yamal w’imyaka 16 yandikiye amateka muri European Championship

09/07/2024 22:36

Umukinnyi muto kurusha abandi muri iri rushanwa rya European Championship 2024 , Lamine Yamal w’imyaka 16 y’amavuko yatsinze igitego akuraho agahigo kari kameze imyaka myinshi.

Ibi byabaye mu mukino wahuje ikipe ya Espanye n’ikipe y’Ubufaransa muri Kimwe cya Kabiri cy’iri rushanwa.

Umukino ugitangira , ikipe ya Espanye yanyuze ku ruhande rw’inyuma rukinaho Randal Kololo Muani yerekeza mu izamu ry’Ubufaransa ya Kylian Mbappé.

Muri iyi minota 10 ya mbere y’umukino, Lamine Yamal yabonye umupira wari uvuye kwa Alvaro Morata hanyuma atera ishoti ari kure muri mtero 24 rivamo igitego.

Lamine Yamal ukinira ikipe ya FC Barcelona yakuyeho agahigo ka Johan Vonlanthen wo mu gihugu cya Swatzland wakinnye European Championship muri 2004 agatsinda igitego afite imyaka 18 y’amavuko akajya mu mateka nk’umukinnyi wa Mbere wabashije gutsinda igitego.

Lamine Yamal kandi yaciye agahigo ku mukino wahuje ikipe y’Igihugu cye na Croatia ubwo hafungurwaga iyi mikino ya European Championship.

Ku ruhande rw’abakobwa, undi ufite aka gahigo kaciwe na Lamine Yamal ni Isabell Herlovsen w’imyaka 16 ubwo yatsindaga muri Women’s European Championship muri 2005.

Advertising

Previous Story

Abaryamana bahuje ibitsina barasaba kudahezwa mu burezi

Next Story

Lamine Yamal yibutse ifoto ye ateruwe na Lionel Messi akiri uruhinja

Latest from Imikino

Go toTop