#Kwibuka31: James Niyonkuru yifatanyije n’Abanyarwanda

04/07/25 19:1 PM
1 min read

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Gihugu cy’u Burundi James Niyonkuru, yifatanyije n’Abanyarwanda muri ibi byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu muhanzi wakunze gukorana n’Abanyarwanda cyane barimo Theo Bosebabireba, yagaragaje ko u Rwanda n’u Burundi ari Ibihugu by’inshuti za hafi ndetse ko nta kintu cyagakwiye gutuma bitabana neza.

Mu butumwa bwe yagize ati:”Nifatanyije n’Abanyarwanda mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kugira ngo ibyabaye bitazongera kubaho ukundi”.

Yakomeje agira ati:”Ahubwo turasabwa gukomeza kwiyubaka mu bumwe n’urukundo nk’abavandimwe (u Rwanda n’u Burundi)”.

James Niyonkuru wari uri mu Rwanda, yakoranye indirimbo n’abahanzi Nyarwanda ndetse n’abandi abatumirwa mu bitaramo bitandukanye ategura.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Go toTop