#Kwibuka30: Uruhare rw’abari mu myidagaduro mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

13/04/2024 13:39

Muri iyi nkuru turagaruka ku ruhare rw’abahanzi n’abari mu Myidagaduro mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 by’umwihariko kuri iyi nshuro ya 30.

Umuhanzi ni umwe mu bavuga rikijyana.Umuhanzi ni umwe mu bakoresha imbaraga zishobora kuba nyinshi cyangwa nke bitewe n’ubuhanga bwe mu guhimba cyakora ibivuyemo bikaba byakwica cyangwa bikoreka imbaga y’abatari bake babiteze amatwi cyangwa babirebye.Iyo umuhanzi yicaranye ikaramu yandika, bugereranywa n’umuhanga wicaranye ibikoresho arimo guhimba ibisasu kirimbuzi.

Indirimbo Nziza y’urukundo iyo iguye mu matwi y’uwari ufite agahinda ababajwe cyane, iramwomora maze agatangira gutekereza ko nawe ejo ari heza akerekeza amaso k’uwo yakunze.Umusore wicaye yarabuze amahitamo yo gukunda iyo yumvise umuhanzi wafashwe n’amarangamutima akandika, iteka urukundo rwe ahita arwerekeza kuwo yihebeye maze agatangira kugira uwo ambwira ko amukunda.Ibi birashimangira neza, akamaro k’indirimbo mu mutima w’umuntu washavuye cyane wababajwe.

Dushingiye ku nkoranyamagambo nyinshi zirimo niya ‘Merriam’ , twafunguye ubwo twakoraga iyi nkuru, bagaragaza ko Ubuhanzi ari igikoresho cyomora roho.Ese muri ibi bihe byo kwibuka , umuhanzi we arasabwa iki ? Ese umuhanzi arasabwa kwicara gusa ?

Benshi mu bahanzi bakomeye mu Rwanda, batanze uruhare rwabo muri ibi byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse bagaragaza ko ubuhanzi ari isoko yo gukura mu bwigunge no komora imitima y’abagizweho ingaruka na Jenoside.Twavuga nka; Man Martin, Alyn Sano, n’abandi bifashishijwe mu gutangiza icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 30.

Umuhanzi utarabashije gusohora indirimbo muri ibi bihe, yakoresheje imbuga nkoranyambaga ze, atambutsa ubutumwa bwageze kuri benshi.Ikinyamakuru cyacu, UMUNSI.COM, twakoranye cyane n’abantu batandukanye batambutsa ubutumwa bwabo dukora impapuro zituma bugera kure mu gihe gito.

Mu gihe hari ababa bashaka gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, nimucyo urubyiruko rube nyambere mu gutangaza ukuri kw’ibyabaye.Abahanzi barimo The Ben, Bruce Melodie, . batanze ubutumwa bwabo muri ibi bihe byo kwibuka.Junior Rumaga umusizi ukomeye nawe yanze ubutumwa anyuze kumbuga nkoranyambaga ze.

 

Designed by @LyvineRwanda [Umunsi.com]

1 Comment

Comments are closed.

Advertising

Previous Story

Oda Paccy yanyujije mu ndirimbo agahinda yatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi – VIDEO

Next Story

#Kwibuka30: Indirimbo 3 zagufasha muri ibi bihe byo kwibuka

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop