#Kwibuka30: Indirimbo 3 zagufasha muri ibi bihe byo kwibuka

13/04/2024 17:47

Muri iki cyumweru cyo kwibuka, benshi mu bahanzi Nyarwanda n’abasizi bifatanyije n’ababuze ababo ndetse n’Abanyarwanda muri rusange, bashyira hanze indirimbo zihumuriza imitima.Muri iyi nkuru turagaruka kuri zimwe mu ndirimbo zakozwe.

1.Yarakuze ya Chrisy Neat na Riderman. Iyi ni indirimbo yakozwe tariki 09 Mata 2024. Ni indirimbo ijyanye n’ibihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

2. Ubumwe ya Daymaker , Kibasumba Confiance na Darlene. Daymaker aganira na UMUNSI.COM, yagaragaje ko iyi ndirimbo ‘UBUMWE’ irimo amateka yo kuva mu 1962 no mu 1994.Yagize ati:” Ubutumwa buri mu ndirimbo ni uko ari iy’amateka y’u Rwanda kuva mu ntangiriro za 1962 y’uko byatangiye kugera (1994) Jenoside”.

3.Rubyiruko Turwubake ya Niyirora Evariste: Uyu ni umwe mu basore 6 bagize Group , Inyenyeri z’Ijuru yo mu Karere ka Nyamasheke mu Itorero ry’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi ku Itorero rya Mahembe.Niyirora Evariste yakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda ndetse asaba urubyiruko gukomeza kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Riderman wafatanyije na Chrisy Neat
Niyirora Evariste wo mu Inyenyeri z’Ijuru

Advertising

Previous Story

#Kwibuka30: Uruhare rw’abari mu myidagaduro mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Next Story

Rainford Kalala wa TP Mazembe yaguye mu mpanuka y’imodoka

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop