Oda Paccy yanyujije mu ndirimbo agahinda yatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi – VIDEO

04/13/24 12:1 PM
1 min read

Umuhanzikazi Oda Paccy yashyize hanze indirimbo yise ‘Ibaruwa’ yagaragaje ko yuzuye intimba yasigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Agushyira hanze iyi ndirimbo yagize ati:”Fata akanya wandikire ababyeyi , abana , umuryango , inshuti , abavandimwe , abaturanyi , Abanyarwanda twabuze muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.Nibura tubinginge badusure batubwire ko Roho zituje. Dukomeze Twibuke Twiyubaka.Muruhukire mu mahoro mwa mfura mwe”.

Yakomeje agira ati:”Munyemerere mbahe amakuru , nagowe no kwisanga mu buzima nyuma yo kubabura
umuryango wanyakiriye bwa mbere ntiwambereye ababyeyi
sinanabeshya byarangoye nabayeho mu bikomere , kugeza aho mu nyoherereje umuryango unkwiye 💔❤️. Iyi ni msg mbyukiyeho 💔❤️”.

Go toTop