Jimmy Gatete wakoze ibigwi bikomeye muri ruhago yo mu Rwanda wahoze akinira ikipe y’igihugu Amavubi, yageneye ubutumwa urubyiruko arubwira ko ari umwanya wo kwiga ndetse no gusobanukirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Yagize ati”Kwibuka ni umwanya wo guha icyubahiro no kuzirikana abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.Ni umwanya wo gufata mu mugongo abarokotse aya mateka, tukabahumuriza.Urubyiruko, ni umwanya wo kwiga no gasobanukirwa amateka ya Jenoside ya nyayo kuko, abahakana Jenoside ni benshi kandi ari mwe mu gomba kubarwanya”.Asoza avuga ati”Twibuke Twiyubaka”.
Si Jimmy Gatete gusa wageneye abanyarwanda ubutumwa kuko na Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi Haruna Niyonzima, Nawe abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati:”Muri iki gihe u Rwanda n’Isi twibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri mata 1994, nk’abasiporotifu twese dukwiriye gushyira hamwe twibutsa abakunzi bacu , Abanyarwanda muri rusange kwamaganira kure abapfobya n’abagifite ingengabitekerezo ya jenoside.Tugire uruhari mukwiyubakira u Rwanda Urwanda ruzira urwango.
Twibuke Twiyubaka”.
Umutoza Carlos Alos Ferre wabaye umutoza w’Amavubi nawe yagaragaje ko yakunze u Rwanda ndetse agira ibyo yifuriza Abanyarwanda.Ati:”Ndifuriza Abanyarwanda bose gukomera. Mu gihe namaze mu Rwanda, nabonye ineza y’abantu n’urugero rwiza rw’uburyo bwo kwitwara mu bihe bikomeye nkibi. Njye n’umuryango wanjye twakunze iki gihugu”.
Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin yihanganishije buri mu nyarwanda wagizweho ingaruka na Jenoside ariko na none ashimira Inkotanyi zayihagaritse.Ati “Ndihanganisha buri mu nyarwanda wagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nshishikariza urubyiruko twese ko twaharanira ko bitazongera ukundi. Ndashimira Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Kapiteni w’ikipe y’igihugu ’Amavubi’ Urimo guhamagarwa Muri ikigihe Bizimana Djihad,nawe yageneye ubutumwa Abanyarwanda.Ati: “Mu gihe twibuka kandi tugaha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ntituzigere na rimwe twemera ko hagira ikindi kintu kigerageza kudutandukanya cyane cyane twe turi muri siporo kuko igamije guhuza abantu atari ukubatandukanya”.