Mwiseneza Josiane ni umwe mu bakobwa bagacishijeho mu mwaka wa 2019 ubwo yari ari kwiyamamariza kuba Miss Rwanda.Mu kiganiro yagiranye na Allysoudy kuri Instagram [AllySoudy On Air] , yavuze ko byahoze ari inzozi ze.
Mwiseneza Josiane ajya gutangira kwiyumvamo ibyo kuba Miss , ngo hari kera cyane mu 2008 ubwo yari akiri umwana muto , ndetse ngo na nyuma y’aho yiyumvagamo kuzaba Miss cyangwa akamamara ariko atazi uburyo bizakorwamo.
Yagize ati:” Igihe nabitekerereje cyo ni kera. Niyumvamo ibintu byubwamamare nkumva njye ntaba icyamamare ariko nkabikunda kuko hari muri 2008 na 2009 . Icyo gihe nari mu mashuri abanza , nayamarushanwa ya Miss yaberaga mu Mujyi wa Kigali, bagatora aba Miss no muturere gutyo”.
Miss Josiane yakomeje agira ati:” Ntabwo bashoboraga kuba icyamamare kuko natekerezaga ko ari ibintu bidashobora kubaho, bitanabaho munzozi zanjye gusa nkakunda ibyamamare”.
Miss Mwiseneza Josiane yahamije ko kuva akiri mu mashuri yisumbuye yakundaga gukurikirana cyane irushamwa rya Miss Rwanda ndetse akarikurikirana yiga ngo bimwe bikamucika akabimenya byarangiye atashye.
Miss Josiane kugira ngo yumve nawe abishoboye, byahereye ku nkuru y’umukobwa wari wegukanye irushamwa rya Miss Rwanda 2018, arinabwo yafashe umwanzuro wo kwiyemeza kuzitabira irushanwa rya Miss Rwanda. Ati:” Nyuma yo gukurikirana amakuru yose nibwo byarangiye mumbonye i Rubavu”.
Miss Mwiseneza Josiane yabaye Miss wakunzwe n’abafana cyane mu mwaka wa 2019.Kuri ubu uyu mukobwa ari mu masomo ya Kaminuza