Advertising

Abagore ni intwari ! Menya impamvu umugore adakwiriye guhangayikishwa nuko inda ye imeze nyuma yo kwibaruka

by
09/10/2023 08:24

Ese bigenda bite kugira ngo inda y’umugore umaze kubyara isubirane ? Ese biba bimeza bite ? bisaba iki ngo asubirane umubiri yari afite ?

 

Gutwita no kubyara bihindura umugore cyane. Benshi bituma barara bataryamye . Benshi mu bagore bemeza ko iyo umugore amaze kubyara inda ye Ihinduka ,ndetse bigafata akandi gahe kugira ngo yongere imere neza.

 

Ikinyamakuru Parents dukesha iyi nkuru cyaganiriye n’abagore batandukanye McIntosh Chaye , Umuyobozi w’Ibitaro byitwa Choice PointHealth muri New Jersey wagize ati:” Abagore bakwiriye kumenya ko hari igitangaza baba bakoze bakacyizera, bakabona guhagarika guhangayikira inda”.

 

Yakomeje agira ati:” Bagore mumenye ko muri beza, kandi mwishimire uko muri , mukore imyitozo ngorora mubiri mutivunnye gake gake , kugira ngo abana mufite babeho neza. Mujye mwiyibutsa ko muri neza, ndetse mwibukeko uwo mwana akeneye nyina ukomeye mushake mwiyiteho bihagije”.

 

 

McIntosh yakomeje agira ati:” Uko umubiri wawe wahindutse ni ibisanzwe rwose, ni ibintu bisanzwe cyane. Nibyo ndabyumva , twese duhita twifuza kugaruka uko twari tumeze k’umubiri wacu ariko ikibazo si uko wowe umeze cyangwa uko inda yawe imeze , kuko uracyari wowe”.

Uyu muganga yemeza ko uko iminsi igenda ihita umugore agenda asubirana bitewe n’uburyo yiyitayeho ndetse n’uburyo uwo babana yamwitayeho ashimangira ko uko inda imeze atari ikibazo.

 

Uwitwa Nicolas Nina waganiriye n’ikinyamakuru Parents, we yagaragaje ko uko inda z’abagore ziba zisa , biba bitandukanye cyane.Uyu mugore ukora kubitaro bya Mindful Clinic, yagize ati:” Bamwe bahura n’izi mpinduka mu gihe gito bakimara kubyara kuko bongera guhita basubirana , mu gihe hari abaguma gutyo.Gusa utitaye kunda yawe menya ko ukiri wowe ubwawe”.

 

Kugira ngo umugore asubirane neza, iki kinyamakuru kibagira inama yo gushaka abaganga babafasha mu myitozo no kwimenyereza cyangwa bakabyikorera.

src: Parents

Arvin

Ni umwanditsi wa Umunsi.com

Previous Story

Kuva muri 2008 numvaga nzaba Miss Rwanda ! Miss Mwiseneza Josiane yahishuye ko yahoraga arota kuzaba Miss

Next Story

Diamond Platnumz na Zuchu bongeye gusomanira muruhame batera urujijo abakunzi babo bari baziko batandukanye

Latest from Ubuzima

Go toTop