Dore ibyiza byo kwisiramuza ku bagabo, ingaruka mbi zibamo ni izihe, inzobere zibivugaho iki

by
08/10/2023 20:10

Kwisiramuza ni igikorwa gikorerwa umugabo cyangwa umuhungu aho bakura agahu gato kaba gafashe imbere ku gitsina cye, bishobora gikorerwa umwana ukivuka cyangwa se n’umugabo ukuze mu gihe atabikorewe akivuka.

 

Waruzi ko kwisiramuza bifite akamaro kanini ku buzima bwawe ? Menya neza ingaruka mbi ushobora kugirira mu kwisiramuza!!Abana benshi babahungu iyo bakivuka bakorerwa iki gikorwa cyo kwisiramuza, bikaba bikorwa akiri ku bitaro.

 

Muri America niho haza ku isonga mu gusiramura abana bakivuka, kuko 60% by”abana babahungu bavuka barasiramurwa. Naho ku isi hose 33% nibyo basiramurwa iyo bavutse.

 

 

Aho mu ba Islam bo kwisiramuza ku bahungu Ari imwe mu migenzo yabo.Ni ryari umwana asiramurwa!? Umwana w’umuhungu wavutse asiramurwa hashize iminsi ibiri avutse, iyo iminsi ibiri ushize igikorwa cyo kumusiramura cyakorwa.

 

Gusa hari n’ibihugu asiramurwa hashize iminsi 8. Si ukuvuga ko umwana uvutse ariwe usiramurwa gusa, umuhungu ku myaka iyariyo yose ashobora gusiramurwa mu gihe atabikorewe akivuka.

 

Inzobere zivuga ko Kandi mu gusiramurwa bishobora kuzana ingaruka mbi ku mubiri wawe cyangwa ku buzima bwawe.Izo ngaruka harimo;Kuribwa cyangwa uburibwe cyane ko baba bakase agahu ku mubiri wawe.

 

Kuva cyane : Ni ukuvuga kuza kw’amaraso bidahagararaKurwara ana infection bituruka mu bisebe uba ufite, cyangwa inkariKugatwa nabi Gusa izo ngaruka mbi Kenshi ntuzikunze kubaho iyo ubyitwayemo neza.Kwisiramuza ni igikorwa kandi gikorwa kubera ko bizwi ko bigira ingaruka nziza ku buzima bwawe.

 

Bigira akamaro kanini twavuga;

Bikurinda kwandira byihuse indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

 

Bavuga ko kandi umugabo wisiramuje kwandura kanseri ifata ku gitsina gabo biba bigoye cyane kurusha utarisiramuje.

 

Bituma utandura vuba indwara zirimo ama infection aterwa ninkari ndetse n’ibindi.

 

Inzobere zivuga ko kandi kwisiramuza bituma urugo rukomera cyane ko ngo abagore benshi badakunda abagabo batisiramuje.

 

Ese kwisiramuza bigira ingaruka ku kubyara kwawe!? Oya iyo umuntu yisiramuje ntangaruka bigira ku byerekeye no kugira ubushobozi bwo kubyara cyangwa kutabugira, uko wavutse umeze Niko uguma kumera. Uzajya kureba muganga mu gihe byagenze Ute!?

 

Mu gihe wagiye kwisiramuza ariko ukaba uri kuva amaraso bidashira. Mu gihe kunyara byanze, mu gihe uri kuribwa bihoraho. Icyo gihe ihutire kujya kureba umuganga akurebere ikiri kubitera.

 

Gusiramurwa ni igikorwa rusange Kandi gisanzwe ku bana babahungu cyane bakivuka. Hari ibyiza byo kwisiramuza nko kutandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, kutandura vuba canceri, gusa kwisiramuza Kandi bishobora gutuma uribwa cyane, uva bidahagarara, ukatwa nabi, n’ibindi.

 

Mbere yo Kwisiramuza ni ngombwa ko umanza kuganira na muganga akakubwira Niba koko ukwiye kubikora cyangwa kubireka.

 

Source: Cleveland clinic

Arvin

Ni umwanditsi wa Umunsi.com

Advertising

Previous Story

Abafana bashaka kwiyirukanira umutoza ! Umutoza wa Rayons Sports Zelafan akomeje gushinjwa gukina Betting akagurisha ikipe yabo bakayitsinda

Next Story

Kuva muri 2008 numvaga nzaba Miss Rwanda ! Miss Mwiseneza Josiane yahishuye ko yahoraga arota kuzaba Miss

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop