Benshi mu basore bumva ko intego yabo mu buzima ari ukuryamana n’uyu, n’uriya na wawundi, nyuma yo kuryamana nabo bakikomanga mugatuza gusa bikarangira uwariye ashonje ahubwo agasigara murubanza rwo kwiteza inzara.
Umwe mu barezi twaganiriye kuri iyi ngingo mbere yo kwandika iyi nkuru yaragize ati:” Yibaye abasore hanze aha bari bazi amahirwe bazaba bafite umunsi bazashakana n’abakunzi babo , bakamenya ko bazabana munzu imwe , mu cyumba kimwe no gutinda kimwe, ntabwo bakiyangirije bajabura ibitarashya”.
Uyu mugabo yakomeje agira ati:” Iteka umutetsi wajabuye inkono ye , ishya yibwira ko yahaze nyamara yishuka akaba yiyatse amahirwe yo kurya kubyiza byahiye byitonze.Ese wagize ngo umutetsi umwe azengurutse inzu z’abaturanyi zose akora mu nkono zabo urakekako ataza gusanga nawe iye bayikozemo kandi igakorwamo nutagira ikinyabupfura wenda akanayimena ?.
Mu by’ukuri muri uko kwishuka bamwe bahorana niho hava ingeso yo kwica ejo hazaza habo kandi nyamara, umuryi mwiza yirinda kuryagagura ahubwo akarira igihe kandi akarya agaburiwe”.
Izi nama yanyujije mu migani gusa yavuze ziramutse zumviswe n’abasore bamwe batatiye indangagaciro zabo byabaha umwanya mwiza wo kumva ko kuryamana n’umukobwa ubonetse wese bashutse ko bakunda , nta butwari burimo kuko uwariye uyu munsi atongera kubyibuka ejo ndetse ntiyibuke n’isahani yaririyeho.
Uwitwa IIse Schneider, anyuze kurubuga rwa Quora.com yatanze ubuhamya bw’uko yakoze imibonano mpuzabitsina afite imyaka 10 bigatuma atangira kumva ko yakuze kandi nyamara ntanikintu na kimwe yumvisemo uretse ukwicuza yagize amaze gukura.Yagize ati:” Bwambere nabikoze mfite imyaka 10 biranyangiza nkatangira kujya niyumva nk’umuntu mukuru kandi nyamara ndi umwana muto Ntabwo nigeze mbyishimira kuko nari nashutswe.Byambereye umuvumo ukabije cyane n’ubu ndabyicuza.
Anonymous, bavuga ko umusore ukuri muto adakwiriye kwibwira ko urukundo rurangirira mu gitanda ahubwo bagatekereza ko umukobwa ukunda umurinda kugira ngo nawe uwawe bamurinde.
Ubushakashatsi bugaragaza ko umusore wagiye mungeso mbi akiri muto kubaka bimugora kubera ko nta muntu abafite yubaha ndetse ko ahora yiteze ko buri mukobwa abwiye ko akunda aramusubiza yego.
Abahanga mu rukundo kandi bemeza ko gukora imibonano mpuzabitsina ukiri muto byangiza ibintu byinshi kimwe no kubikora utabyemerewe na cyane ko bifatwa nko kujya kwiba mu murima w’abandi witwaje ko nyirawo muziranye.
Ikinyamakuru Relationxperts baranditse ati:” Gukora imibonano mpuzabitsina utabyemerewe biteza ibyago byinshi , ibigaragara inyuma n’ibitagaragara.Ushobora kurwara indwara utazi , gutera inda/ gutwita utabyiteguye, gukuramo umuvumo udashira ndetse no kuba imbata yabyo bikakwicira ejo hazaza.
Ibi kandi bishobora gutuma ugera igihe ukumva uri igisebo kubawe no ku muryango wawe bityo ugahangayika”.Bakomeza bavuga ko umusore wabaye imbata y’ubusambanyi ageraho akumva yanaryamana n’umubyeyi we cyangwa uwo bavukana cyangwa inyamaswa kuko ubwonko bwe buba bwarangiritse.
Umusore waciye bugufi mu mutima we abasha gukira iyi ndwara mu gihe yumviye inama gusa agashaka ibyo ahugiramo akava mu gakungu kabo bangana badafite ibyo bakora.
Src: Inyarwanda.com